Ikipe yígihugu ya Mexique yatangiye neza imikino yígikombe cyísi cya 2026 itsinda ikipe yígihugu ya Afurika Yepfo ibitego 2-0 imbere y’abafana ibihumbi 83000 bari baje kwihera uyu mukino.
Hari mu mukino ufungura imikino yígikombe cyísi cya 2026 wo mu itsinda A wabaye mu ijoro rya taliki 11 kamena 2026 ubwo ikipe yígihugu ya Mexico yari yakiriye Afurika yepfo. Uyu mukino wabereye kuri sitade Azteca yakira abafana ibihumbi 83000 muri Mexique.
Umukino watangiye neza kuruhande rwa Mexico kuko kumunota wa 9’ wonyine Julian Quinones yafunguye amazamu ku makosa yari akozwe númuzamu William ndetse na ba myugariro bíkipe yígihugu ya Afurika yepfo. Ikipe yígihugu ya Mexico yakomeje gusatira ari nako Afurika yepfo nayo inyuzamo igasatira kugeza igice cya mbere kirangiye Mexique iyoboye n' igitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira kumunota wa 49’ gusa Sphephelo sithole yeretswe ikarita itukura ari nawe wabimburiye abandi bose mu kubona ikarita itukura mu gikombe cyísi cy'uyu mwaka . ibi byashyize Afurika yepfo mu byago byo gutsindwa dore ko yahise itsindwa igitego cya kabiri kumunota wa 67’.
Uyu mukino kandi wagaragayemo amakarita atatu atukura, iyeretswe Sphephelo sithole wa afurika yepfo, Themba Zwane wa Afurika Yepfo ndetse na Cesar Montes wa Mexico.
Undi mukino wabaye kandi, ikipe yígihugu ya Korea y'Epfo yatsinze ikipe yígihugu ya Czechia ibitego 2-1 mu mukino wabaye m'urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 12 kamena 2026 ihita ifata umwanya wa kabiri mu itsinda.
Nyuma y'iyi mikino ikipe yígihugu ya Mexico niyo iyoboye itsinda A námanota atatu igakurikirwa na south korea binganya amanota, Czechia iri kumwanya wa gatatu núbusa bwa amanita naho Afurika y'Epfo ikaba iri ku mwanya wa nyuma númwenda wíbitego bibiri.
MUCYO Thierry
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.