Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bakuru kurangwa n'ubushishozi - Radio Salus FM 97.0

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bakuru kurangwa n'ubushishozi

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bakuru kurangwa n'ubushishozi

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo Paul Kagame yasabye abasirikare bakuru 108 basoje amasomo mu Kigo gishinzwe kwigisha ba Ofisiye Bakuru i Nyakinama kurangwa n'ubushishozi buhanitse kuko inshingano bahawe zijyana n'ingaruka zikomeye ku byemezo bafata.

‎Uyu Mukuru w'Igihugu yabigarutseho asoza amahugurwa yamaze ibyumweru 46 yahawe abasirikare bo mu rwego rwa Ofisiye baturutse mu bihugu 20 bya Afurika na Aziya, yibutsa ko ubunararibonye bagize bugomba kujyana n'ubutwari ndetse no kugira umuhamagaro wo kumenya icyo barwanira.

‎Perezida Kagame yashimangiye ko imyanya aba basirikare bagiyemo isaba kwitonda cyane kuko amakosa yakorwa agira ingaruka ziremereye kuruta mbere. 

‎Yagize ati "Uko inshingano zanyu ziyongera ni ko n’ingaruka z’ibyemezo mufata ziziyongera. Gufata ibyemezo bizima, kongerwa n’ubunararibonye, ubufatanye n’ubushake bwo kwigira ku makosa, ugahindura icyerekezo bibaye ngombwa."

‎Mu gusobanura akamaro ko kugira umuhamagaro igisirikare kigenderaho, yatanze urugero ku Ngabo z'u Rwanda (RDF) ziharanira kurinda abaturage no guteza imbere igihugu, ashimangira ko icyizere zigirirwa n'amahanga kitizanye.

‎Yabwiye aba basirikare ati "Aho RDF igeze ubu ntabwo byapfuye kwizana. Byubatswe mu myaka myinshi binyuze mu gutanga serivisi z’ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Ibi ni byo byagejeje ku cyizere igirirwa n’abaturage bacu n’icy’abafatanyabikorwa bacu b’aho ingabo zacu zikorera."

‎Aba basirikare basabwe gukomeza kwihatira kwiyungura ubumenyi bijyanye n'igihe, kuko inzego bakoreramo zigenda zivugururwa n'ikoranabuhanga rigezweho; ibintu bizana imbogamizi nshya zisaba imitekerereze yagutse kugira ngo babashe guhangana n'ibibazo by'umutekano biba bigaragara nk'ibidashobora gukemurwa.

‎Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Didas Kayihura Muganga, basabye aba basoje amasomo kuzakoresha ubumenyi bahawe mu kuzana impinduka nziza, kubumbatira amahoro no gushyigikira imiyoborere myiza mu bihugu baturukamo.

‎Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Bénin, Botswana, Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Guinée, Kenya, Malawi, Mali, Niger, Nigeria, Sénégal, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Jordanie.

‎Mu bahawe ibihembo by'indashyikirwa harimo Umunya-Ghana, Umunya-Kenya na Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda wahawe igihembo cy'uwahize abandi bose muri iri shuri.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.