LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

Inkundamahoro yafunzwe by’agateganyo kubera kutubahiriza amabwiriza y’isuku n’ibidukikije

Inkundamahoro yafunzwe by’agateganyo kubera kutubahiriza amabwiriza y’isuku n’ibidukikije

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo imikoreshereze y’inyubako y' Inkundamahoro, nyuma yo kugaragaza ibibazo bifitanye isano n’isuku, umutekano ndetse no kurengera ibidukikije.

Umujyi wa Kigali watangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abashinzwe inyubako bari bamaze igihe basabwa gukemura ibibazo bitandukanye byagaragajwe n’inzego zibishinzwe.

Nk’uko Umujyi wa Kigali wabitangaje, hagati ya Gicurasi na Kanama 2026, ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwahawe amabwiriza ndetse bunamenyeshwa inshuro zitandukanye ko bugomba kugira ibyo bukosora, cyane cyane ku bijyanye n’isuku, umutekano n’imicungire y’imyanda n’amazi yanduye.

Nubwo bwahawe igihe n’amabwiriza yo gukemura ibyo bibazo, Umujyi wa Kigali uvuga ko hari ibitarakosorwa, bituma hafatwa icyemezo cyo gufunga inyubako by’agateganyo.

Inzego z’Umujyi wa Kigali zasabye ubuyobozi bw’Inkundamahoro gukemura vuba ibibazo byagaragajwe kugira ngo inyubako ibashe kongera gukora mu buryo bwizewe kandi bwubahiriza ibisabwa n’amategeko.

Umujyi wa Kigali wavuze ko intego ari ukugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa muri iyo nyubako ndetse n’imirimo itandukanye itanga amaramuko ku bantu benshi bishobore gukomeza mu buryo butekanye.

Muri icyo gihe, Umujyi wa Kigali wongeye kwibutsa abafite inyubako, abayobozi bazo, abacuruzi ndetse n’abaturage ko gutwara cyangwa kujugunya amazi mabi n’imyanda iva mu bwiherero ahantu hatabigenewe bibujijwe.

By’umwihariko, amazi yanduye n’imyanda ntibigomba kujyanwa mu bishanga, mu miyoboro y’amazi, mu nzira z’amazi cyangwa mu tundi duce tutagenewe kwakira iyo myanda.

Umujyi wa Kigali usaba abafite inshingano z’inyubako n’ibikorwa by’ubucuruzi gukurikiza amabwiriza y’isuku, umutekano no kurengera ibidukikije, mu rwego rwo gukumira ingaruka zishobora kugera ku baturage no ku bidukikije.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.