Amavubi yasesekaye i Kigali nta Clement na Abedy - Radio Salus FM 97.0

Amavubi yasesekaye i Kigali nta Clement na Abedy

Amavubi yasesekaye i Kigali nta Clement na Abedy

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikubutse mu bihugu by’Abarabu aribyo marocco ndetse na Misiri (Egypty) yari imaze iminsi mu mwiherero nyuma y'uko imikino ya gicuti yari yaragiye gukinirayo isubitswe igataha kuwa Gatatu w'iki cyumweru.

Ikipe y’igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda nta mu kino numwe ikinnye kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya ebola kiri kuvuza ubuhuha mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Ubwo iyi kipe yageraga mu Rwanda bamwe mu bakinnyi bajyanye nayo barimo NIYIGENA Clement ndetse na BIRAMAHIRE Abedy  ntibagarukanye n'ikipe y’igihugu nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda KWIZIGIRA Jean Claude wari wajyanye n'iyi kipe.

Amakuru Radio Salus yamenye ni uko aba bombi bamaze kumvikana n'amakipe yo mu gihugu cya misiri aho Niyigena Clement yasoje amasezerano ye muri APR FC ndetse bivugwa ko hari amakipe amwifuza hanze y’u Rwanda.

NIYIGENA Clement ku wa mbere w’iki cyumweru, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto yavugishije abantu benshi aho yari yambaye umwambaro wa Club Africain yo muri Tunisia, yavugishije abantu benshi aca amarenga ko ashobora gusohoka muri APR FC yari asanzwe akinira.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi abazwi nka ba myugaririro yageze muri ikipe ya APR FC avuye muri Rayon sports nayo yagezemo avuye muri AS Muhanga, akaba yarakuriye mu irerero rya APR FC rimenyerewe nk'intare.

Jean Bosco NSENGIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.