Amakuru ya Kaminuza

Dorcy Rugamba yamuritse igitabo kivuga amateka ya Butare, asaba urubyiruko kugira umuco wo gusoma no kwandika

na Arsene Byiringiro November 25, 2026 08:42 PM 39 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Muri kaminuza y'u Rwanda , Ishami rya Huye ahazwi nka Ex-Rectorat, habereye igikorwa cyo kumurika igitabo "Les enfants gâtés de Butare" cyanditswe n'umwanditsi Dorcy Rugamba, kikaba cyahuje abanyeshuri, abarimu, abaturage ndetse n'inshuti z'umwanditsi zaturutse mu bihugu bitandukanye.

Iki gikorwa cyari kigamije kumurika iki gitabo, gusomera hamwe ibice byacyo, kuganira n'umwanditsi no kumuha umwanya wo gusubiza ibibazo by'abacyitabiriye.

Dorcy Rugamba yavuze ko iki gitabo ari igitabo cya fiction (umwandiko ntekerezo ) ariko gishingiye ku mateka y'ubuzima bw'abari batuye i Butare mu myaka ya za 1970 na 1980 kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.
"ni igitabo cyanditse muburyo bwa fiction ni ukuvuga ni novel kigaruka ku mateka y'abantu bari batuye I Butare mu myaka mirongo irindwi mirongo inani kugeza kuri Jenoside ibaye. nkange rero nifujeko nakandika ayo mateka abantu ba kera bakazamenya ese aha hantu hari hatuye bande babayeho bate ,umuco wabo n'ibindi, uretseko ntashyizemo abantu bazwi runaka ahubwo nagiye ndema abantu bashobora kugaragaza ibyabayeho icyo gihe."

Yavuze kandi ko yifuje gukurikira ubuzima bw'urungano rumwe kuva mu bwana kugeza rukuze, arugaragaza mu mpinduka igihugu cyagiye kinyuramo.

"Nge nagerageje gufata umugi wose kuburyo n'uwahabaye yisangamo harimo amakaritsiye yose ndetse nafashe amateka y'abana bigaga muri ecole primary nzamukana nabo uko amateka yabo agenda no kumateka y'igihugu uko agenda ahinduka kugeza bageze mu bigo bya segonderi muma seminari naba giye muri kaminuza . Gusa si abo gusa kuko kurundi ruhande hari n'ababyeyi babo n abandi bantu ninko gukurikira urungano rumwe kuva mubuto kugeza bakuze."

Rugamba yavuze ko kongera kugaruka i Butare muri iki gikorwa byamushimishije cyane kuko yabonanye n'abantu basangiye amateka.

"Igikorwa cyabaye hano cyari kiza kuko cyajemo abanyeshuri bashya, abarimu abaturage cyane cyane abanyabutare Bazi AYO mateka banayabayemo kuri nge byabaye n'umwanya mwiza kugaruka muri uyu mugi ndetse no kubona abantu twakuranye."

Yongeyeho ko amateka atareba umujyi wa Butare gusa, ahubwo areba igihugu cyose kandi akwiye gufasha abantu gukosora ibitagenda neza.

"Amateka si ay'umugi gusa ni nayigihugu muri rusange Aya mateka rero adufasha kugira ibyo dukosora."

Uyu mwanditsi kandi yasabye urubyiruko gukunda gusoma ibitabo kuko ari isoko y'ubumenyi.

Ku ruhande rw'abanyeshuri, Mugabe Kizere Alice, wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, yavuze ko iki gikorwa cyabateye imbaraga zo gutangira kwandika.

"igikorwa cyaberaga hano ni kiza kuko cyatweretseko natwe twakwandika niyo byaba Ari amateka yacu n ibindi muri rusange"

Gatabazi Bernard, umwarimu wigisha Ikinyarwanda n'Ubugeni muri Kaminuza y'u Rwanda, yavuze ko ibikorwa nk'ibi bifasha abanyeshuri gutsinda ubwoba bwo kwandika.

"Yatweretse igitabo yanditse kirimo amateka ya Butare ariko nay'urwanda ibi bikaba bitera imbaraga abanyeshuri bacu ibi bituma baherako bakandika ,nibandike ibyagiye biba ariko Atari ukubyandika gusa bidusigire nisomo."

Yakomeje asaba abanyeshuri kurushaho kugira umuco wo gusoma no kwandika kuko ari bwo buryo bwo gusigasira amateka no kuyasigira abazaza.

Dorcy Rugamba ni umwanditsi w'ibitabo, umwanditsi w'amakinamico ndetse n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi. Ni umuhungu wa Rugamba Cyprien, umwe mu banyabigwi mu buvanganzo nyarwanda.

Iki gikorwa kitabiriwe n'inshuti za Dorcy Rugamba zaturutse mu bihugu bitandukanye, abagize itsinda ry'abanyeshuri bandika ibitabo, abarimu ba Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'abaturage bo mu Karere ka Huye.

KWIZERA Fiston / Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo