Politiki

Trump yigambye gutsinda Iran

na Arsene Byiringiro November 12, 2026 06:52 AM 41 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyamaze gutsinda intambara ahanganyemo na Iran, ariko ko kitanyuzwe n'intsinzi ituzuye.
‎
‎Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abasirikare ba Amerika (Veterans Day), wabereye i Arlington kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, 
‎
‎Mu ijambo rye Donald Trump yagize ati: ‎“Twaratsinze. Turashaka kwemeza ko tubona intsinzi yuzuye, atari intsinzi ya 93% gusa.”
‎
‎Yakomeje agaragaza ko yizeye ko bitazongera kuba ngombwa ko Amerika isenya ibindi bice by'igihugu cya Iran, agira ati: ‎“Ndizera ko tutazongera gusenya ibindi bice by'icyo gihugu.”
‎
‎Trump kandi yavuze ko Amerika ari yo izagena igihe iyi ntambara izarangirira, nubwo avuga ko ishobora kurangira vuba.
‎
‎Leta zunze ubumwe za Amerika ihanganye na Irani mu ntambara imaze igihe guhera  Ku wa 28 Gashyantare 2026, Amerika ifatanyije na Isiraheli byagabye ibitero bya gisirikare bihuriweho ku bikorwaremezo bya kirimbuzi n'ibya gisirikare bya Irani, ibitero byaguyemo Umuyobozi w'Ikirenga Ali Khamenei.
‎
‎Intambara yagize ingaruka kurwego mpuzamahanga mu bisate bitandukanye aho ibiciro kubicuruzwa byazamutse cyane n' Ibikomoka kuri Peteroli birazamuka bitewe nuko umuhora wa Hormuz umwe muyingenzi ku isi kuko wanyuzwagaho 20 % byamato atwaye Ibikomoka kuri peteroli yerekeza mubindi bihugu byo mukarere ko mu burasirazuba bwo hagati nibindi bice hirya no hino ku isi.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo