Abantu

Kuva ku gukorera ubuntu kugeza ku kwishyurwa arenga miliyoni mu kuyobora ubukwe- MC Rwamasimbi

na Arsene Byiringiro November 09, 2026 07:09 PM 250 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Nsanzimana Emmanuel uzwi nka MC Rwamasimbi, umaze imyaka isaga 10 mu mwuga wo kuyobora imisango y’ubukwe, avuga ko gukunda ibyo akora, kubahiriza igihe no kugira umwihariko byamufashije kuva ku gukorera ubuntu kugeza ku rwego ubu ahabwa hagati ya 250,000 Frw na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku bukwe, bitewe na serivisi umukiriya akeneye.

Uyu mugabo avuga ko kuri ubu ayobora ubukwe butari munsi ya bune mu kwezi, nubwo uyu mubare ushobora guhinduka bitewe n’igihe. Abakiriya be barimo ababa mu Rwanda n’abo muri Diaspora, benshi bakamugeraho banyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha nka MC Rwamasimbi.

MC Rwamasimbi yavukiye ahahoze ari Zaire, ariko akurira i Nyamagabe. Yize amashuri abanza kuri Kiyumba Primary School, akomereza ayisumbuye muri GS St Nicolas Cyanika (LKK), nyuma ajya muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho yize Linguistics and Literature.

Mbere yo kwinjira mu mwuga wo kuyobora ubukwe, yari afite izindi nzozi, aho yakundaga cyane injyana ya Rap kandi yifuzaga kuzaba umuhanzi ukomeye nka Riderman. Yagerageje no guhanga umuziki, ariko kubura ubushobozi bwo kuwukomeza bituma izo nzozi zitagera kure.

Ni bwo yatekereje ku kuyobora ubukwe, umwuga yakundaga kandi yumvaga ko udasaba igishoro kinini. Icyo yabonaga asabwa, nk’uko abivuga, ni ubushobozi bwo kuvuga, ubupfura no kwitwara neza.

Yatangiriye ku gukorera ubuntu

Urugendo rwe mu mwuga wo kuyobora ubukwe ntirwatangiriye ku mafaranga menshi cyangwa ku izina rikomeye. Rwatangiriye ku gukorera ubuntu mu bukwe bw’abaturanyi mu 2016.

Ati: “Natangiye nkorera ubuntu mu 2016, kuko nabikundaga kandi nkabona ko uyu mwuga udasaba igishoro kinini. Icyo nari mfite ni ubupfura no gukunda ibyo nkora.”

MC Rwamasimbi mu gikorwa cyo kuyobora imisango y’ubukwe.

Ubukwe bwa mbere yayoboye yari yagiye kuvugamo inka, ariko MC wari wateganyijwe arabatenguha. Kubera ko Rwamasimbi yari yambaye neza kandi asanzwe azi uko imisango y’ubukwe ikurikirana, yabwiye abari aho ko yabafasha kuyobora ubukwe, kubera ko nta yandi mahitamo bari bafite, baramwemereye.

Avuga ko bitari byoroshye, ariko ko aho yabaga ashidikanya ku mugenzo runaka yifashishaga abasaza bari aho, kugeza ubwo ubukwe burangiye neza.

Yagize ati: “Nari nagiye kuvuga inka, MC bari bateguye arabatenguha. Kubera ko nari nambaye neza, narababwiye nti ‘nshobora kubafasha.’ Ntabwo byari byoroshye, ariko iyo nasangaga hari aho nsobwe nabazaga abasaza, birangira ubukwe mbukoze neza.”

Uwo munsi wabaye intangiriro y’urugendo rwe rwo kuba umunyamwuga mu kuyobora ibirori, ‘Professional MC & Host’.

Mu 2017, amaze hafi umwaka akora ku buntu, yatangiye kujya ahabwa amafaranga ari hagati ya 3,000 na 6,000 Frw ku bukwe yayoboye.

Nubwo ayo mafaranga atari menshi, kuri we yari intambwe ikomeye yamweretse ko ibyo yakoraga bishobora kuzavamo umwuga umutunga. Yahise abishyiraho umutima, agenda yubakiraho ubunyamwuga.

Kaminuza yamufunguriye andi mahirwe

Mu 2019, ubwo yari ageze muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho yize Linguistics and Literature, ni bwo yatangiye kubona impinduka zikomeye muri uyu mwuga.

Yari avuye mu cyaro cya Nyamagabe aje kwiga i Huye, ahahurira n’abantu benshi ndetse n’amahirwe mashya.

Muri icyo gihe, amafaranga yatangiye kubona ku bukwe yariyongereye, agera hagati ya 50,000 na 100,000 Frw ku bukwe.

Ati: “Ngeze muri Kaminuza ni bwo natangiye kwisobanukirwa kurushaho. Nari mvuye mu cyaro cya Nyamagabe ngeze i Huye, bituma mpura n’abantu benshi n’amahirwe menshi. Natangiye kubona amafaranga ari hagati ya 50,000 na 100,000 Frw.”

Radio Salus yamufashije kumenyekana

Mu 2021, MC Rwamasimbi yageze kuri Radio Salus nk’umunyamakuru nyuma yo gusaba kuhakorera imenyereza mwuga.

Avuga ko yamaze amezi atandatu ategereje igisubizo, ariko amaherezo aremererwa atangira gukora mu biganiro by’umuco, aho yatangiriye ku kitwa ‘Inkera Nyarwanda’, akinakora kugeza ubu.

Kuri we, Radio Salus yamubereye icyarimwe intambwe ikomeye n’ikiraro kuko yamuhuje n’abantu benshi, ikanamufasha kumenyekana ndetse ikamwongerera icyizere mu maso y’abashobora kuba abakiriya be.

Ati: “Nasabye kuri Radio Salus nk’uko abandi basaba. Ubusabe bwanjye bwaratinze kuko namaze amezi atandatu ntegereje igisubizo, ariko amaherezo bwaraje kandi cyari igisubizo cyiza. Natangiriye kuri Inkera Nyarwanda.”

Avuga ko kuba kuri Radio Salus byatumye abantu benshi bamenya ibyo akora, bamwe bakamuha akazi, abandi bakamuhuza n’abakiriya bashya.

MC Rwamasimbi yifashisha urwenya mu gususurutsa abitabiriye ubukwe.

Uko umwuga we wakomeje kwaguka, MC Rwamasimbi ntiyagarukiye ku kuyobora imisango gusa. Yagiye yagura serivisi atanga, ubu akaba ategura ubukwe, akayobora imisango, akavuga inka ndetse agahuza abageni n’abatanga izindi serivisi zikenerwa mu bukwe.

Akora ku bukwe bune cyangwa burenga mu kwezi

Kuri ubu, avuga ko ayobora ubukwe butajya munsi ya bune mu kwezi, nubwo uyu mubare ushobora guhinduka bitewe n’igihe.

Abakiriya be benshi abageraho binyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, Instagram, TikTok, Facebook na LinkedIn, aho amurikira ibikorwa bye.

Ati: “Abo nkorera duhurira kuri Social Media. Banyura ku mbuga zanjye za MC Rwamasimbi bakabona ibyo nkora.”

MC Rwamasimbi akorana n’abageni mu kuyobora gahunda y’umunsi wabo.

Kuri ubu, avuga ko serivisi ze zishyurwa hagati ya 250,000 Frw na miliyoni imwe, bitewe n’icyo umukiriya yifuza ko amukorera.

Ubunyangamugayo n’umwihariko ni byo ashyira imbere

MC Rwamasimbi avuga ko mu byamufashije gukomeza kubaka izina harimo ubunyangamugayo, kubahiriza igihe no kumenya guhuza uburyo ayobora ibirori n’imyemerere n’ibyifuzo by’abageni.

Avuga ko kuyobora ubukwe atari ukuvuga amagambo menshi gusa. Bisaba kumenya abantu uri gukorera, kumva ibyo bifuza no gutuma ibirori bigenda neza, utarenze imipaka yashyizweho n’abageni.

Ibi ni na byo avuga ko bimufasha kubona abandi bakiriya binyuze ku bamaze gukorana na we.

Umwuga wamufashije kwiyubaka

Urugendo rwe kuva mu 2016 kugeza ubu, MC Rwamasimbi avuga ko rwamufashije kwiyubaka no gutera imbere mu buzima, kugeza n’aho yubatse umuryango.

Kuri we, umwuga watangiriye ku gukorera ubuntu waje kuba isoko y’ubuzima n’iterambere.

“Gira umwihariko wawe”

Ku bakiri bato bashaka gutangira umwuga cyangwa guteza imbere impano bafite by’umwihariko abifuza gutera ikirenge mu cye, MC Rwamasimbi avuga ko ikintu cya mbere ari ugukunda ibyo bakora no kudatinya gutangirira hasi.

Asaba kandi abifuza gutera imbere kwiga ku babanjirije, ariko akavuga ko kwigira ku bandi bitagomba gutuma umuntu atakaza umwimerere we.

Ati: “Inama nagira abato ni ugukunda uyu mwuga, ukigira ku bakubanjirije, ariko ukagira n’umwihariko wawe ubwawe, kuko ari wo ugutandukanya n’abandi.”

Kuri MC Rwamasimbi, urugendo rwatangiriye ku gukorera ubuntu mu bukwe bw’abaturanyi rwamwigishije ko gutangirira hasi atari ikibazo; ikibazo ari ugutangira ukabura ubushake bwo gukomeza.
 

MC Rwamasimbi mu gihe asobanurira abitabiriye ubukwe gahunda y’umuhango.
Uretse kuyobora ubukwe ni n'umutaramyi
Kuva ku gukorera ubuntu kugeza ku kwishyurwa arenga miliyoni mu kuyobora ubukwe- MC Rwamasimbi
MC Rwamasimbi ari ku rubyiniro, ayobora gahunda y’ubukwe.
MC Rwamasimbi ari kuvuga inka
Kuyobora imisango, gususurutsa abatumirwa no gukurikirana gahunda ni bimwe mu byo akora.
MC Rwamasimbi amaze imyaka isaga 10 akora akazi ko kuyobora imisango y'ubukwe
Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo