Iyobokamana

Papa Leo XIV yagiriye uruzinduko muri Argentine

na Arsene Byiringiro November 09, 2026 01:31 PM 30 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi, Papa Leo XIV yageze muri Argentine ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, aho yakomereje uruzinduko rw’iminsi 12 ari kugirira mu bihugu bitatu byo muri Amerika y’Epfo. 
‎
‎Akigera ku kibuga cy’indege cya Jorge Newbery mu murwa mukuru w'iki gihugu, Buenos Aires, yakiriwe na Perezida wa Arijantine, Javier Milei.
‎
‎Kuva tariki ya 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, Papa Leo XIV ari mu ruzinduko rwe hafi rw’iminsi 12 muri Amerika y’Epfo aho ari gusura ibihugu bitatu birimo Uruguay arinacyo gihugu yatangiriyemo uruzinduko guhera ku wa gatanu tariki 6 Ugushyingo 2026 kugeza ku wa 8 Ugushyingo muri Uruguay, aho yasuye imijyi nka Montevideo, Paysandú, n'umujyi wa Florida agasomera misa abakristu barengaho gato ibihumbi 50.000 bitabiriye uruzinduko rwe muri icyo gihugu Nyuma yaho, ku cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo, yafashe indege imukura i Montevideo imugeza i Buenos Aires muri Arijantine aho yakiriwe n'Umuryango w'Abakristu ndetse na Perezida Javier Milei.
‎
‎Kuri Ubu hari hatahiwe gusura igihugu cya Arijantine Igihugu cyacyuye Papa Fransisko, akaba ari naho ari guhura n'abayobozi n'abakristu muri iki gihe.
‎
‎Biteganyijwe ko azahita akurikizaho kugirira uruzinduko muri Peru, Igihugu asanzwe afitiye ubwabenegihugu n'amateka maremare kuko yahamaze imyaka irenga 20 ari umumisiyonari n'Umwepiskopi.
‎
‎Papa leo XIV ni Umushumba wa kiliziya ku isi wa 267 uyoboye Vatican akaba Ari nawe mushumba wa kiliziya ku isi wanditse amateka ukomoka muri leta zunze ubumwe z' Amerika na Amerika y' Amajyaruguru uyoboye kiliziya Gatulika ku isi.
‎
‎Papa Leo XIV yayoboye kiliziya gatulika asimbuye Pope Francis ukomoka muri Arijantine, yatorewe kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika tariki ya 8 Gicurasi 2025, nyuma y’itanga rya Papa Fransisko ryabaye muri Mata 2025.
‎
‎Amazina ye yiswe n'ababyeyi ni Robert Francis Prevost. kuri Ubu ufite imyaka 71 y' Amavuko kuko yabonye izuba ku ya 14 Nzeri 1955 muri leta ya Chicago, ho muri leta zunze ubumwe z' Amerika.
‎
‎Papa Leo XIV ni umuhanga mu ndimi zitandukanye zirimo iki Espanyor, Igitalian, Icyongereza,Igifaransa ,Ikilatini, ndetse  n' Igiporutugese.


‎SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo