Ubukungu

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Singapore agamije kwagura isoko ry'ikawa muri Aziya

na Arsene Byiringiro November 09, 2026 01:25 PM 127 abakurikiranye 0 ibitekerezo

U Rwanda rwagiranye amasezerano y'ubufatanye na Singapore agamije kwagura amasoko y'ikawa  yarwo mu bihugu byo mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Aziya, binyuze mu guhuza abahinzi, abohereza kawa mu mahanga n'abaguzi bo muri ako karere.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 6 Ugushyingo 2026, hagati y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi byoherezwa mu Mahanga (NAEB) n'Ishyirahamwe ry'Abacuruzi b'ikawa muri Singapore (Singapore Coffee Association), mu nama mpuzamahanga ya ASEAN International Coffee Summit 2026 yabereye muri Singapore.

Mu muhango wo kuyashyiraho umukono, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yari kumwe na Victor Mah, uyobora Ishyirahamwe ry'Abacuruzi ba Kawa muri Singapore.

Ubu bufatanye bugamije korohereza abahinzi n'abacuruzi b'ikawa y'u Rwanda kubona amasoko mashya, binyuze mu kubahuza n'abaguzi, abacuruzi, abayotsa  ndetse n'abayikwirakwiza muri Singapore no mu bindi bihugu bigize umuryango wa ASEAN.

Amasezerano kandi ateganya ko impande zombi zizajya zihanahana amakuru ajyanye n'amasoko, imigendekere y'ubucuruzi n'andi mahirwe ashobora gufasha abashoramari n'abacuruzi bo mu rwego rw'ikawa kumenya aho bashobora kubona abafatanyabikorwa.

Claude Bizimana yavuze ko u Rwanda rugamije kongera agaciro rukura mu ikawa yarwo, binyuze mu kuzamura ireme ryayo, gukurikirana inkomoko yayo, kongerera abakorera muri uru rwego ubumenyi n'ubushobozi, ndetse no kumenyekanisha kawa y'u Rwanda ku masoko mpuzamahanga.

Yagaragaje kandi ko ubufatanye burambye n'abafatanyabikorwa bo mu mahanga ari ingenzi mu gufasha abohereza ikawa mu mahanga kubona amahirwe mashya y'ubucuruzi.

Singapore ifatwa nk'irembo rishobora gufasha u Rwanda kugera ku masoko yagutse yo mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Aziya, bityo aya masezerano akaba ari imwe mu ntambwe zigamije kongera ubushobozi bwa kawa y'u Rwanda bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ubu bufatanye butegerejweho gufungurira ikawa y'u Rwanda andi masoko, kongera umubare w'abafatanyabikorwa mu bucuruzi no guteza imbere urwego rw'ikawa muri rusange.

Marie Rose NZAYISENGA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo