Imyidagaduro

Iki cyumweru gisize indirimbo nyinshi: Indirimbo 5 nshya Nyarwanda ukwiye kumva

na Arsene Byiringiro November 09, 2026 01:21 PM 226 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Muri iki cyumweru, abahanzi benshi basohoye indirimbo nshya, mu gihe abandi baziteguje. Dore zimwe mu ndirimbo eshanu nziza zasohotse muri iki cyumweru.

Tugendeye ku gihe zasohokeye, twazishyize ku rutonde tuva ku mwanya wa gatanu, kugeza ku wa mbere.

Ku mwanya wa 5: “Alone” - Bwiza na Igor Mabano

Ku mwanya wa gatanu turahasanga indirimbo “Alone” ya Bwiza na Igor Mabano. Iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri ishyizwe kuri YouTube, aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Igor Mabano ubwe mu bijyanye n’amajwi, mu gihe Bruce Keyz, Denis Ndayishimiye na Joe Bass bagize uruhare mugucuranga piano na guitar. Amashusho yayo, nk’ibisanzwe, yakozwe na Kikac Muzic.

Ku mwanya wa 4: “Away” - Chiboo

Ku mwanya wa kane haza “Away”, indirimbo y’umuhanzi Chiboo, afashijwe n’tsinda rimureberera inyungu, Giti Inc.

Hashize iminsi ibiri basohoye iyi ndirimbo, ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 180 kuri YouTube.

Amashusho yayo yafatiwe muri Tanzania. Iyi ndirimbo yanditswe na Chiboo, Real Roddy ndetse na Edin Dali. Amajwi yayo yahujwe na Bob Pro, mu gihe umuyobozi w’amashusho (director) ari John Erarts.

Producer w’iyi ndirimbo yabaye Muriro, naho Junior Giti aba executive producer.

Ku mwanya wa 3: “Big Boyz” - Davis D na Kivumbi King

Ku mwanya wa gatatu hari “Big Boyz”, indirimbo umuhanzi Davis D yakoze afatanyije na mugenzi we Kivumbi King.

Mu minsi isaga itatu ishize, aba bahanzi basohoye iyi ndirimbo iri kubica bigacika, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga 260K kuri YouTube.

Iyi ndirimbo yakozwe na producer Huybbie, mu gihe Brenard yayoboye ibikorwa byo gutunganya amashusho yayo nka director.

Ku mwanya wa 2: “Ni Njyewe” - Butera Knowless

Ku mwanya wa kabiri turahasanga umuhanzikazi wari ukumbuwe na benshi, Butera Knowless, wasohoye indirimbo yise “Ni Njyewe”.

Hashize iminsi isaga irindwi iyi ndirimbo isohotse, ikaba imaze gukundwa n’abatari bake ndetse ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 340 kuri YouTube.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Clement, afashijwe na bagenzi be bo mu itsinda rya Kina Music. Indirimbo kandi yanditswe na Clement, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Meddy Saleh.

Ku mwanya wa 1: “Nakwibeshyeho” - King James

Ku mwanya wa mbere turahasanga “Nakwibeshyeho” y’umuhanzi King James.

Iyi ndirimbo imaze iminsi igera kuri itatu isohotse, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 150 kuri YouTube.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Clement mu bijyanye n’amajwi, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Meddy Saleh. Bob Pro na we yagize uruhare mu guhuza amajwi.

Izindi ndirimbo zitezwe

Umuhanzikazi Zuba Ray na we yamaze gushyira hanze amajwi y’indirimbo nshya yise “OK”.

Mu gihe Passy Kizito we yateguje indirimbo yise “Bougie”, umuhanzi Shaffy na we yatangaje ko ari gutegura indirimbo nshya yise “Narose”.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo