Politiki

FRN yasabye ubutabazi bwihuse ku kibazo cy’inzara n’ibura ry’ubuvuzi muri Minembwe

na Arsene Byiringiro November 07, 2026 12:45 PM 78 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ubuyobozi bwa Front for the Refoundation of the Nation (FRN) bwagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi, aho basuzumye ikibazo k'imibereho y’abaturage bo mu misozi miremire, cyane cyane mu gace ka Minembwe, aho bavuga ko ubuzima bwabo baturage bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye.

Ni ibiganiro byabaye Kuri uyu  wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

Iyi nama yahuje FRN yari ihagarariwe na ba Visi Perezida bayo babir aribo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, hamwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi, yari igamije kureba uko ikibazo cy’ubutabazi gihagaze no kuganira ku buryo abaturage bari mu kaga bafashwa.

Mu biganiro byabo, impande zombi zagarutse ku bibazo byugarije abaturage bo mu gace ka Minembwe n’ahandi mu misozi miremire, aho FRN yavuze ko imibereho y’abaturage ikomeje kuzamba kubera ibibazo birimo inzara, kutabona ubuvuzi bw’ibanze ndetse n’ibura ry’ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

FRN yavuze ko Kandi  umubare w’abantu bapfa bazira inzara ukomeje kwiyongera, ndetse ko ikibazo cyo kutabona serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze cyabaye kimwe mu bibangamiye cyane abaturage. Uyu mutwe wavuze ko hari n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, ibintu uvuga ko bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage benshi mu kaga.

Mu gihe cy’ibiganiro, ubuyobozi bwa FRN bwavuze ko ibi bibazo bifitanye isano n’icyo bwise “ikumirwa rya Minembwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa”, buvuga ko ibyo byagize ingaruka ku buryo abaturage babona ibikoresho by’ibanze ndetse n’ubufasha bw’ubutabazi.

FRN yasabye ko ikibazo cya Minembwe cyitabwaho mu buryo bwihutirwa, ishimangira ko ibikorwa by’ubutabazi bidakwiye gutinda mu gihe abaturage bahura n’ibibazo byibasira ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Nyuma y’inama, ubuyobozi bwa FRN bwahamagariye imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi kuzuza inshingano zayo zo gufasha abaturage bari mu bibazo, busaba ko ibikorwa by’ubutabazi bikorwa mu buryo butabogama kandi bushingiye ku bikenewe n’abaturage.

FRN yashimangiye ko hakwiye kwitabwaho cyane abantu bafite intege nke kurusha abandi, harimo abugarijwe n’inzara, abarwayi ndetse n’abadafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’ibanze, kugira ngo ubufasha bugere ku babukeneye cyane.

Iki kiganiro kibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’ibibazo by’iintambara byibasira abaturage mu bice bitandukanye.

KWIZERA Fiston/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo