Politiki

RSSB yahembye uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twahize utundi muri gahunda za EjoHeza na Mituweli

na Arsene Byiringiro October 30, 2026 07:42 AM 17 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwahembye uturere 5 two mu Ntara y’Amajyepfo twahize utundi muri gahunda zo kuzigama igihe kirekire ya EjoHeza n’ubwishingizi bwa Mituweli. Ni igikorwa cyabaye Ku wa 28 Ukwakira 2026, cyari kigamije gushimira inzego zagaragaje umusaruro, gushishikariza izindi kongera imbaraga no gusangiza utundi turere ubunararibonye bwafasha abaturage benshi kurushaho kwitabira izi gahunda.

Nyamagabe yaje ku mwanya wa gatatu mu gihugu muri EjoHeza

Mu bijyanye na EjoHeza, Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026. Ako karere karengeje ubwizigame bwa miliyoni 463 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe kari kihaye intego ya miliyoni 369,1. Ibi bingana na 126% by’intego kari kihaye.

Iyi ntsinzi igaragaza uruhare rw’ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa mu gukangurira abaturage kwizigamira no kubafasha gusobanukirwa akamaro ko guteganyiriza ejo hazaza.

Umuyobozi waka karere, Hildebrand Niyomwungeri avuga ko bakoresheje uburyo butandukanye kugira ngo bagere kuri uyu musaruro burimo: Gukorana n’inzega zitandukanye, kwegera abaturage, gukorana n’amakoperative n’ibindi. 

Ati: ”ni ugukorana nabo dufatanya bose. Iyo ugeze ku rwego rw’umudugudu tuba dufite byibura abantu bane badufasha kwegera abaturage, babasobanurira uburyo bizigamira bakoresheje telephone cyangwa se bakizigamira kuri SACCO, Tunakorana kandi n’ibyiciro bitandukanye yaba ari amakoperative n’andi matsinda”. 

Akarere ka Gisagara na ko kahawe igihembo cyihariye kubera uruhare rwako mu kugeza gahunda ya EjoHeza ku bakozi bo mu rwego rutari urwa Leta n’abandi bakora imirimo itanditse mu rwego rw’akazi.

Imibare ya RSSB igaragaza ko 90% by’abizigamira muri EjoHeza muri Gisagara bakora imirimo yo mu rwego rutari urwa Leta, ugereranyije na 76% ku rwego rw’igihugu. Abizigamira muri urwo rwego muri ako karere ni 116.112, bakaba barizigamye miliyari 1,576 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 81% by’ubwizigame bwose bw’akarere.

Ibi bigaragaza uruhare rwa Gisagara mu kugeza gahunda ya EjoHeza ku bantu bakora imirimo itandukanye itari iya Leta n’abikorera ku giti cyabo, bakunze kwitwa abari mu rwego rutari urwa Leta ruzwi nka informal sector

Kamonyi yaje ku mwanya wa kabiri muri Mituweli

Mu bijyanye na Mituweli, Akarere ka Kamonyi kaje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, ku gipimo cya 96,8% cy’abagombaga kuba bafite ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w'Aka karere, Dr. Nahayo Sylvère, avuga nubwo hari intambwe imaze guterwa, hacyiri akazi ko gukomeza gusobanurira abaturage akamaro ko kwizigamira muri EjoHeza no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, imibare y’agateganyo yo ku wa 26 Ukwakira 2026 igaragaza ko uturere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo turi mu myanya ine ya mbere ku rwego rw’igihugu. Gisagara iri ku mwanya wa kabiri, ku gipimo cya 89%; Nyaruguru iri ku mwanya wa gatatu, ku gipimo cya 87,1%; naho Muhanga iri ku mwanya wa kane, ku gipimo cya 86,7%

Umuyobozi Mukuru Wungirije akaba anashinzwe ishoranari muri RSSB Michelle UMURUNGI, yashimiye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, ubw’uturere n’izindi nzego z’ibanze uruhare zigira mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda za EjoHeza na Mituweli.

Ati’” Mu izina rya RSSB, ndashimira ubuyobozi bw’Intara, abakozi b’uturere n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku bw’imbaraga bashyira buri munsi mu kwegera abaturage no kubakundisha izi gahunda za Leta. Twateguye iki gikorwa rero cyo gutanga ibi bihembo kugira ngo dushimire kumugaragaro urwo ruhare, twibukiranye uwo musaruro mwiza wagezweho no kuba mwarashyize koko umuturage ku isonga. Uyu munsi rero turashimira ubuyobozi n’ishyaka mugaragaza mu guteza imbere intego ebyiri duhuriyeho arizo: ubwisungane mu kwivuza no guteganyiriza ejo hazaza”. 

Yagaragaje ko ibihembo atari uburyo bwo gushimira gusa uturere twitwaye neza, ahubwo ko ari n’umwanya wo gusangira ubunararibonye, kugira ngo n’utundi turere twige ku byakozwe neza kandi turusheho kunoza imikorere.

RSSB yasabye ubuyobozi bw’Intara n’ubw’uturere gukomeza gukurikirana uko abaturage bitabira izi gahunda, gufasha abatarazitabira kubona amakuru ahagije no gusigasira intambwe imaze guterwa.

RSSB yahembye uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twahize utundi muri gahunda za EjoHeza na Mituweli

Bernard NSHIMYUMUKIZA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo