Politiki

Valentine Uwamariya yashimiye Perezida Kagame nyuma yo kugirwa Ambasaderi mu Busuwede

na Arsene Byiringiro October 28, 2026 12:37 PM 348 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Dr. Valentine Uwamariya yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, avuga ko icyizere yongeye kugirirwa kimutera kuzakorana umurava n’imbaraga mu nshingano nshya yahawe.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X, yahoze yitwa Twitter, yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ijambo ‘gushima’ ntirihagije ngo risobanure uburemere bw’icyizere mukomeje kungirira. Nongeye kubemerera ko ntazatatira icyo cyizere kandi nzakorana umurava n’imbaraga zanjye zose mu nshingano nshya mpawe. Ndabashimiye cyane!”

Uwamariya yabitangaje nyuma y’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, ryagaragaje impinduka mu bayobozi b’inzego zitandukanye z’igihugu, zirimo ishyirwaho rye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede.

Dr. Valentine Uwamariya ni umunyapolitiki w’Umunyarwandakazi wabaye umwe mu bagize Sena y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2025.

Mbere yo kujya muri Sena, yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2020 kugeza mu 2023. Yabaye kandi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva muri Kanama 2023 kugeza muri Kamena 2024, mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ibidukikije muri Kamena 2024 kugeza muri Nyakanga 2025.

Dr. Valentine Uwamariya yavutse mu 1971, afite imyaka 55 y’amavuko mu 2026.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo