Politiki

Brigadier General François Kamanzi yavuye muri FARDC yinjira mu mutwe wa ARC

na Arsene Byiringiro October 28, 2026 12:33 PM 133 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Brigadier General François Kamanzi, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare muri Kongo Central, yatangaje ko yavuye mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yikinjira mu mutwe wa ARC, ishami rya gisirikare ry’Ihuriro riharanira Impinduramatwara ya Congo (FRN), riyoborwa na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.

Aya makuru yatangajwe na Manzi Willy Ngarambe, Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, buherekejwe n’ifoto agaragaramo ari kumwe na Kamanzi.

Ngarambe yavuze ko uyu musirikare mukuru yavuye muri FARDC akinjira mu mutwe wa Lions of Sarambwe (ARC), anyuze ku mupaka wa Lufu muri RDC na Luvu muri Angola.

Yagize ati: “Brigadier General François Kamanzi, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Karere ka 12 ka Gisirikare muri Kongo Central, yihuje n’Intare za Sarambwe (ARC) anyuze ku mupaka wa Lufu muri RDC na Luvu muri Angola. Yanze gukomeza gukorera muri ‘clochards’.”

Kamanzi yabaye mu buyobozi bw’umutwe wa CNDP na M23 mu mwaka wa 2012 na 2013, mbere yo kujya mu gisirikare cya FARDC.

Nyuma y’itangazo rya Ngarambe, Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa FRN, na we yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X, yemeza ko Kamanzi yinjiye mu mutwe wa ARC.

Kanyuka yavuze ko uyu musirikare yafashe icyemezo cyo gutandukana n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ashinja ko bukomeje kugaba ibitero ku baturage b’abasivili ku bushake.

Yongeyeho ko abandi basirikare babiri na bo bamaze kwinjira muri uwo mutwe, ariko amazina yabo akaba azatangazwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati: “Turatangaza ko abandi basirikare babiri na bo bamaze kwinjira mu mutwe wacu. Amazina yabo azatangazwa mu minsi iri imbere.”

Kanyuka kandi yasabye abandi basirikare ba FARDC n’Abanyekongo muri rusange kwinjira muri FRN, avuga ko iri huriro ari ryo byiringiro byonyine ku baturage ba Congo.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo