Yampano yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo ahita ajyanwa i Mageragere - Radio Salus FM 97.0

Yampano yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo ahita ajyanwa i Mageragere

Yampano yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo ahita ajyanwa i Mageragere

Umuhanzi w'umunyarwanda Uworizagwira florien wamenyekanye ku zina rya 
Yampano urukiko rwamukatiye iminsi 30 y'agateganyo nyuma yo gusanga bimwe mu byaha aregwa bimuhama, nyuma yuko hagaragaye ibimenyetso bifatika akaba yahise ajyanwa i Mageragere.


Kuri uyu wa kabiri taliki ya 09 kamena 2026 nibwo hasomwe mu ruhame umwanzuro w'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu rubanza ruregwamo Uworizagwira florien wamenyekanye ku mazina ya Yampano.  


Ni nyuma y'uko uru rukiko rw'ibanze rwa  kicukiro rusuzumye ikirego cy'ubushinjacyaha ndetse rukumva n'uruhande rwa Yampano uko rwireguye rukaba rwanzuye ko ibyaha 3 muri 6 Yampano aregwa bifite ibimenyetso bifatika rukaba rwanzuye ko akatirwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo aho agomba kuba ari mu igororero rya Mageragere.


Kunywa urumogi, gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no kwangiriza icyintu cy'undi bitewe n'ubushake, ni zimwe mu mpamvu nyamukuru uru rukiko rw'ibanze rwa kicukiro rwagendeyeho ruvuga ko zihagije kugirango Yampano yakurikiranwaho ibi byaha afungiye i Mageragere.


Nubwo bimeze bityo ariko, hari bimwe urukiko ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zibigaragaza, harimo icyaha cy'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi, icyaha cyo gufungirana umuntu ndetse n'icyaha cyo gukoresha ibikangisho.


Mu minsi yashize nibwo umugore wa yampano witwa Diane wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka vava yari yanditse ibaruwa isabira umugabo we Yampano imbabazi ariko urukiko rwakoze isuzuma rusanga izo mababazi nta shingiro zifite bityo mu rukiko zateshejwe agaciro.

Jean Bosco NSENGIMANA/ radio salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.