Imyidagaduro

Yago Pon Dat yasabye imbabazi u Rwanda nyuma yo kwemera ko umujinya wamuganje

na Arsene Byiringiro October 18, 2026 03:15 PM 181 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Innocent Nyarwaya wamenyekanye nka Yago Pon Dat yemeye ko umujinya wamuganjije, bikamutera gukora amakosa mu biganiro yakoraga kuri YouTube, asaba imbabazi u Rwanda, ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Yago yavuze ko atari umwere ku byo yakoze, agaragaza ko umujinya ari wo wamugizeho wabimuteraga.

Yagize ati: “Umujinya waranganje, sindi umwere, Rwanda nimbabarire.”

Ibi bije nyuma y’amakimbirane amaze igihe hagati ya Yago Pon Dat na Bruce Melodie, aho Yago yakoze ibiganiro kuri shene ye ya YouTube, Yago TV Show, byibasiraga uyu muhanzi ndetse n’abandi bantu bo mu myidagaduro.

Yago yari yatangaje ko shene ye yahawe ibihano nyuma y’uko hari ibiganiro byarezwe ku bzshinzwe umuyoboro wa YouTube, bikaba byaranatumye atangira kwikanga ko ishobora gufungwa burundu nyuma yuko bamuhaye iminsi ntarengwa. Nyuma y’ibi bibazo, yavuze ko yasibye ibiganiro byose byerekeranye na Bruce Melodie, harimo n’ibyo bari barakoranye mbere y’uko umubano wabo uzamo agatotsi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bruce Melodie yahakanye amakuru yavugaga ko ari we wareze Yago agamije gutuma shene ye isibwa burundu, nubwo aderesi ya imeyili yakoreshejwe mu kirego yari iri mu mazina ye.

Bruce Melodie yasobanuye ko ikirego cyatanzwe n’abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baguze album ye yitwa Colourful Generation. Yavuze ko ikibazo cyaturutse ku kuba Yago yarakoresheje indirimbo “Sinya” iri kuri iyo album mu biganiro byibasiraga uyu muhanzi.

Bruce Melodie yavuze ko ibyo biganiro byashoboraga kugira ingaruka ku bucuruzi bw’iyo album, ariko ashimangira ko we ubwe atari kugera aho asibisha shene ya Yago.

Yongeyeho ko atari kugira icyo akora kuri icyo kibazo, keretse Yago yandikiye uwatanze ikirego bakaganira bakumvikana. Icyakora, yago  yavuze ko adateganya gusaba imbabazi.

Yago  yasobanuye ko ibyo yavugaga ku bahanzi n’abandi bantu bo mu myidagaduro byaterwaga n’umujinya yari afite, yumva ko hari abashakaga kumurwanya muri uwo mwuga.

Kwemera amakosa no gusaba imbabazi kwe bishobora gufatwa nk’intambwe yo kugabanya ubushyamirane bwari bumaze igihe hagati ye n’abandi bantu bo mu myidagaduro nyarwanda.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo