Umunyarwandakazi Christelle Kabagire yitabiriye irushanwa rya Secret Story Africa, ku nshuro ya gatatu
Umunyarwandakazi Christelle Kabagire ari mu bantu 20 baturutse mu bihugu 16 bitabiriye irushanwa rya televiziyo Secret Story Africa, ryatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, kuri CANAL+ Magic.
Iri rushanwa rizamara ibyumweru umunani, aho abaryitabiriye bazaba babarizwa mu nzu yabugenewe baba hamwe, ndetse buri wese agaharanira kubika ibanga rye aba yahawe kurinda agahangana no kuvumbura amabanga y’abandi. Abahatana kandi bazajya bakora imikino itandukanye, bagirane amasezerano hagati yabo ndetse bamwe bashyirwe mu majwi kugira ngo bavemo, mu gihe abazaba bari kubakurikiranira hafi bazagira uruhare mu gutora abo bashaka ko bagumamo.
Kwitabira kwa Kabagire ni indi ntambwe ku Banyarwanda bagiye bahagararira igihugu muri iri rushanwa. Mu mwaka wa 2025, umuririmbyi France Mpundu yitabiriye iri rushanwa igihe ryabaga ku nshuro ya kabiri, agera ku mukino wa nyuma aza ku mwanya wa kane.
Kabagire ni izina rimenyerewe mu myidagaduro yo mu Rwanda, cyane cyane binyuze mu kazi yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho yamenyekanye nk’umunyamakuru wa televiziyo.
Yigeze kuyobora ikiganiro In Style, cyibandaga ku myambarire n’imideli, ndetse akora no muri The Jam, ikiganiro cy’imyidagaduro cyanyuraga kuri Rwanda Television.
Urugendo rwe mu itangazamakuru n’imyidagaduro rwatangiye akiri muri kaminuza muri Uganda, aho yigaga itangazamakuru muri Cavendish University. Icyo gihe yanegukanye ikamba rya Miss Cavendish University,iyi ntsinzi yamufunguriye amarembo mu bijyanye no kumurika imideli, kwamamaza no gukora kuri televiziyo.
Amaze kurangiza amasomo, yagarutse mu Rwanda akomereza mu itangazamakuru. Yabanje gukorera Contact FM mu gihe gito, nyuma yinjira muri RBA, aho yakomeje kumenyekana nk’umunyamakuru.
Uretse itangazamakuru, Kabagire yitabiriye ibikorwa by’imideli mu bihugu birimo Uganda, Namibia na Zambia, bituma arushaho kugira ubunararibonye muri uwo mwuga.
Secret Story Africa ni ikiganiro nyakuri cya televiziyo gikoresha ururimi rw’Igifaransa, cyakomotse ku kiganiro cyo mu Bufaransa cyitwa Secret Story. Icyiciro cy’Afurika cyatangijwe muri Kamena 2024, gihuriza hamwe abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa.
Abahatana baba mu nzu yitwa Maison des Secrets, bakurikiranwa na kamera igihe cyose kandi bakagira umwanya muto wo guhura n’abantu bo hanze. Buri wese agira ibanga agomba kurinda, mu gihe agerageza kuvumbura ay’abandi.
N`inshuro ya gatatu ribaye aho ririmo abantu 20 baturutse mu bihugu 16, bakazamara ibyumweru umunani bahatanira igihembo cya miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati, kizwi nka CFA.
Nyuma yuko umuhanzikazi France Mpundu yaryitabiriye igihe cyabaga ku nshuro ya kabiri muri 2025, akagera ku mukino wa nyuma akaza ku mwanya wa kane. Kabagire nawe ubu amaso akaba ahanzweho kugira ngo harebwe uko azitwara muri iri rushanwa.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo