Politiki

Ukraine yagabye igitero gikomeye cya drones ku Burusiya, yangiza ikigo gikomeye cya peteroli

na Arsene Byiringiro October 18, 2026 02:19 PM 230 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ukraine yagabye igitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote zizwi nka drones ku Burusiya mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, cyibasira ikigo gikomeye cya peteroli kiri mu mujyi wa Saint Petersburg. Iki gitero cyabaye mu gihe umwuka utari mwiza hagati ya Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kwiyongera.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’u Burusiya avuga ko ingabo zabwo zahanuye drones 1.015 za Ukraine mu bice bitandukanye by’igihugu mu ijoro rimwe. Icyakora, ubuyobozi bwa Ukraine bwakomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote zishobora kugera kure mu butaka bw’u Burusiya.

Ikigo cya peteroli cya Saint Petersburg cyibasiwe gishobora kwakira toni zigera kuri miliyoni 12,5 za peteroli n’ibiyikomokaho buri mwaka. Sosiyete ya Ukraine yitwa Fire Point, ikora drones zifashishwa mu bitero, yatangaje ko nyuma y’igitero habaye inkongi y’umuriro muri icyo kigo.

Ikindi gitero cyatewe ku  kigo gikwirakwiza ibicuruzwa cya Ozon. Abayobozi bo muri ako karere batangaje ko  nibura umuntu umwe yapfuye, abandi batanu bagakomereka, ndetse n’inyubako z’abaturage zikangirika.

Umwuka mubi hagati ya Ukraine na Amerika

Ibi bitero bibaye mu gihe umubano hagati ya Perezida wa Ukraine, vladimir Zelensky, na Perezida wa Amerika, Donald Trump, ukomeje kuzamo agatotsi. Trump aherutse kuvuga ku bitero bya Ukraine ku nganda zitunganya peteroli z’u Burusiya, avuga ko bidakwiye.

Icyumweru cyari cyabanje, Trump yavuze ko Ukraine n’u Burusiya byari byemeranyije guhagarika kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu bya buri gihugu. Icyakora, Kyiv na Moscow ntibyigeze byemeza ku mugaragaro ko ayo masezerano yabayeho.

Ku ruhande rwa Ukraine, Zelensky yavuze ko kuva Trump atangaje ko habayeho agahenge mu bitero ku bikorwa by’ingufu, u Burusiya bwagabye ibitero inshuro 76 ku bikorwa by’ingufu, peteroli na gaze bya Ukraine.

Nanone Kandi  Zelensky yavuze ko imbogamizi ku ikoreshwa rya Starlink zigira ingaruka ku mikorere ya drones z’ingabo ze. Ubuyobozi bwa Trump bwo buhakana ko bwaba bwashyizeho inzitizi zigamije kubuza Ukraine gukoresha iyo serivisi.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo