Imyidagaduro

Umunyarwenya Paul Whitehouse yahanganye n’umujura washakaga kumwambura ikarita ya banki i Londres

na Arsene Byiringiro October 18, 2026 02:03 PM 234 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Paul Julian Whitehouse uzwi nka  Paul Whitehouse, yahanganye n’umuntu wagerageje kumwambura ikarita ya banki ubwo yari ku mashini ibikuza amafaranga mu mujyi wa  London, mu Bwongereza.

Amakuru yatangajwe n’umugore we, Dr Mine Conkbayir, abinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko Whitehouse yari yagiye gushaka imiti yari ikenewe n’umugore we ku wa Gatanu, ubwo yaterwaga n’uwo mujura ari gushaka kubikuza amafaranga ku mashini iri inyuma y’iduka rya Sainsbury’s, mu gace ka Islington.

Mu butumwa bwe, Conkbayir yavuze ko umugabo we atigeze yemera kwamburwa atagize icyo akora. Ahubwo ko yahanganye n’uwashakaga kumutwara ikarita, abasha kuyigarura, maze uwo muntu ahunga nta kintu atwaye.

Yagize ati: “Yahanganye na we, amwambura ikarita ye, maze uwari ugerageje kuyiba ahunga nta cyo atwaye.” Yanaboneyeho gusaba abantu kujya bagira amakenga  igihe cyose bari hanze, cyane cyane igihe bakoresha imashini zibikuza amafaranga.

Conkbayir yasobanuye ko uwo munsi yaramerewe nabi, kuko nyuma yo kuvurwa yari yongeye kurwara  bigatuma umugabo we ajya kumushakira imiti. Yongeyeho ko umugabo we paul whitehause ari we wamushishikarije gutangaza ibyabaye, kugira ngo bifashe abandi kurushaho kwitwararika igihe babikuza.

Abanyarwenya n’abafana bagaragaje ko bababajwe n’ibyamubayeho.

Nyuma yo gutangaza aya makuru, inshuti n’abafana ba Whitehouse bagaragaje ko bababajwe n`ibyabaye, bifuriza umugore we gukira vuba no gukomeza kugira umutekano.

Mu bagize icyo bavuga harimo umunyarwenya Dawn French, wavuze ko ibyabereye muri Islington bidakwiriye na gato, ndetse na Angela Barnes, wavuze ko ibyabaye bibabaje kandi ko yifatanyije na Whitehouse n’umugore we.

Paul Whitehouse w’imyaka 68 azwi cyane mu Bwongereza kubera uruhare rwe mu bitaramo  bisetsa nka The Fast Show no muri Gone Fishing,ndetse n`ikiganiro akora afatanyije n’undi munyarwenya Bob Mortimer. Iki kiganiro cyatangiye mu 2018 kuri BBC Two, kikaba cyaratoranyijwe inshuro esheshatu mu bihembo bya BAFTA bya televiziyo.

Uyu munyarwenya kandi yagize uruhare mu gukina Argus Filch, ashinzwe kwita ku nyubako ya Hogwarts, muri filime nshya y’uruhererekane rwa Harry Potter itegurwa na HBO.

KWIHANGANA Emmanuel / Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo