Imikino

Outtara na Togui bahize gusezerera Zamalek iwayo

na Arsene Byiringiro October 18, 2026 10:42 AM 28 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ba Rutahizamu wa  APR FC, Cheikh Djibril Ouattara ukomoka muri Burkina Faso na William Togui Mel ukomoka muri Ivory Coast(Cote D'ivoire) bavuze ko nubwo batsinzwe umukino waraye ubahuje na Zamalek SC ariko batanze ibyo bari bafite kandi batewe ishema n’uko ikipe yakinnye neza muri rusange.

Ni nyuma y’umukino ubanza wa CAF Champions League w’ijonjora rya kabiri wo APR FC yaraye itsinzwemo na Zamalek SC i Kigali 1-0 kuri sitade Amahoro aho uburyo bwose babonye bubyara ibitego ntabwabashije kujya mu izamu arinako ku munota wa 89 Zamalek SC yahise ibatsinda igitego muminota yanyuma gitsinzwe na rutahizamu witwa Nasser Mansy Dessouky Ahmed Elsayed asimbuye mugice cyakabiri.

Kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye abakinnyi ayoboye ko bitwaye neza.

Mu butumwa bwe yagize Ati:

 “Nubwo twatsinzwe, ntewe ishema n’uko mwakinnye.”

Na Rutahizamu William Togui Mel yavuze ko batanze ibyo bari bafite byose ariko ntibyagenda neza.

Aho yagize Ati: 

 “Bavandimwe, bakinnyi bagenzi banjye. Ndashaka gushimira buri umwe ubwitange, gukora cyane, gukora cyane no gukorera hamwe, twatanze ibyo twari dufite mu kibuga, twarwaniye hamwe ariko amahirwe ntabwo yari ayacu. Ni umupira w’amaguru, rimwe na rimwe utanga byose ariko ntibigende uko ubyifuza.”

Na we yunze mu rya Ouattara ko atewe ishema n’uburyo bakinnye, bitangiye ikipe ya APR FC bose bakunda.

Yavuze ko nta gucika intege kuko hakiri iminota 90 yindi yo gukina kandi bizeye ko bizagenda neza mu cyumweru gitaha kuwa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026.

William Togui Akomeza agira Ati:

 “Nta gucika intege, tugume hamwe, dukorere hamwe kandi dukore cyane kurushaho, twigire kuri uyu mukino. Akazi ntabwo kararangira, haracyari umukino wo kwishyura, turacyafite amateka yo kwandikira hamwe kandi twiteguye kurwana kugera ku isegonda rya nyuma.”

Yavuze ko umukino wo kwishyura uzerekana icyo APR FC ari cyo n’icyo ishoboye gukora.

Ati “Umusaruro w’uyu munsi ntabwo usobanuye abo turi bo. Ibyo tuzakora bizereka Isi icyo dushoboye, reka tube abagabo, turi hamwe dufite ubushobozi bwo guhindura ibi.”

APR FC izakina umukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha kuwa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026 ni umukino uzabera mu Misiri aho iyi kipe y'ingabo z'igihugu APR FC isabwa kuwutsinda kugira ngo ijye mu matsinda mu mateka.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo