Politiki

Trump yavuze ko atazakoresha intwaro za kirimbuzi kuri Iran, ashimangira ko Amerika itazikeneye

na Arsene Byiringiro October 16, 2026 04:33 PM 7 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ku nshuro ya mbere ko adateganya gukoresha intwaro za kirimbuzi mu ntambara iri hagati ya Amerika na Iran, avuga ko ubushobozi bwa gisirikare Amerika ifite buhagije hatabaye ngombwa kwifashisha izo ntwaro.

Mu kiganiro yagiranye na Newsmax, Trump yagize ati: "Sinakoresha intwaro za kirimbuzi. Ntabwo ari ngombwa. Turi igihugu gifite imbaraga za kirimbuzi kurusha ibindi ku isi." Yanavuze ko igisasu cya GBU-43/B Massive Ordnance Air Blast (MOAB), kizwi nka "Mother of All Bombs", (umubyeyi w'ibisasu) atari intwaro ya kirimbuzi nubwo ari kimwe mu bisasu bikomeye Amerika ifite.

Aya magambo aje nyuma y'iminsi havugwa ko Pentagon iri gusuzuma uburyo yakoresha MOAB mu gihe Amerika yafata icyemezo cyo kongera ibitero ku bikorwa bya Iran bifitanye isano n'ingufu za nucléaire. Icyakora, amakuru avuga ko hakiri impaka mu nzego za gisirikare ku kamaro n'ingaruka z'iyo gahunda.

Nk'uko Al Jazeera yabitangaje, kuba Trump yavuze yeruye ko atazakoresha intwaro za kirimbuzi bifatwa nk'impinduka ikomeye mu mvugo ye ku ntambara na Iran, ndetse bishobora kugabanya impungenge z'uko amakimbirane ashobora kugera ku rwego rwo gukoresha intwaro za kirimbuzi.

Nubwo Trump yakuyeho amahitamo yo gukoresha intwaro za kirimbuzi, ubutegetsi bwe bukomeje gushimangira ko buzafata izindi ngamba za gisirikare nibiba ngombwa, mu gihe intambara n'amakimbirane hagati ya Washington na Tehran bikomeje kuba isoko y'impungenge ku mutekano w'akarere ndetse n'isi muri rusange.

KWIZERA Fiston/ Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo