Politiki

FRN yatangije ku mugaragaro umwaka w'amashuri wa 2026-2027 i Goma

na Arsene Byiringiro October 16, 2026 12:50 PM 16 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Nyuma yuko iyahoze Ari AFC/M23 ihindutse  Front Révolutionnaire National (FRN) uyu mutwe  watangaje ko watangije ku mugaragaro umwaka w'amashuri wa 2026-2027 mu Mujyi wa Goma, mu muhango wabaye ku wa 15 Ukwakira 2026, wayobowe na Visi Perezida wawo, Corneille Nangaa.

Uyu muhango wabereye i Goma, umwe mu mijyi ikomeye yo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru igenzurwa na FRN, witabirwa n'abayobozi b'uyu mutwe, abo mu rwego rw'uburezi ndetse n'abaturage.

FRN yavuze ko gutangiza umwaka w'amashuri ari kimwe mu bikorwa igamije gukomeza gutanga serivisi z'ibanze zirimo uburezi mu duce igenzura, nubwo umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugikomeje kuba muke.

Mu ijambo rye, Visi Perezida wa FRN, Corneille Nangaa, yashimangiye ko uburezi bugomba gukomeza guhabwa agaciro, anashishikariza abanyeshuri, abarimu n'ababyeyi gukomeza uruhare rwabo mu guteza imbere ireme ry'uburezi.

Iyi gahunda ibaye mu gihe intambara hagati ya FRN n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n'imitwe ya Wazalendo, ikomeje mu bice bitandukanye byo mu Ntara za Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Epfo.

Nubwo ibikorwa by'amashuri byatangijwe mu duce FRN igenzura, umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku baturage, by'umwihariko abana b'abanyeshuri n'abarimu bakorera muri utu duce twugarijwe n'imirwano.

FRN ikomeje kuvuga ko izashyira imbere ibikorwa by'imiyoborere n'itangwa rya serivisi mu duce igenzura, mu gihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje gushimangira ko utu duce ari igice cy'igihugu kandi ko iri gukora ibishoboka byose ngo twongere kugenzurwa n'inzego za Leta.



KWIZERA Fiston/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo