Miss Naomie agiye kwibaruka imfuya ye y'umuhungu
Miss Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie n’umugabo we, Michael Tesfay baritegura kwibaruka imfura yabo y’umuhungu bahise baragiza Imana.
Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram, Nishimwe Naomie yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kwibaruka imfura ye, avuga ko ari igitangaza kandi asubijwe amasengesho yasenze.
Aho yagize Ati: "Ni umuhungu, ku muhungu wacu w’agaciro, igitangaza cyacu gito. Igisubizo cy’amasengesho yacu. Waremwe mu buryo bw’igitangaza n’Imana. Ndetse na mbere y’uko ngufata mu maboko yanjye, Imana irakuzi, iragukunda kandi ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe.”
Muri Kanama 2026 nibwo Miss Nishimwe Naomie yagaragaje bwa mbere ko atwite yitegura kubaruka imfura ye na Tesfay, aho icyo gihe Miss Naomie yatangaje ko we n' umugabo we bishimira ko Imana yabahaye umugisha wo kwita ababyeyi, avuga ko uyu mwana atwite akunzwe cyane kurusha uko amagambo yabisobanura.
Uyu mugore w'imyaka 27 kuko yavutse mu 1999 yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe bwite yise "More than a Crown" bishatse kuvuga ngo ibisumbye ikamba cyagiye hanze mu kwezi ku kuboza 2025 kimurikirwa muri Kigali Convention Center icyo gihe Miss Naomie yahishuye ko inda ya mbere yari atwite yavuyemo, akaba yaravuze ko byari mu bihe yanyuzemo mu buzima.
Nyuma y’uko tariki ya 1 Mutarama 2024 yambitswe impeta na Michael Tesfay ukomoka muri ubu Ethiopia, tariki ya 27 Ukuboza 2024 nibwo bakoze ubukwe bemeranya kubana nk' umugore n' umugabo.


SHYAKA Bienvenue/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo