Imikino

Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR kwimana ikipe

na Arsene Byiringiro October 16, 2026 12:32 PM 28 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umugaba mukuru w'ingabo z' u Rwanda Afande CDS, Gen MUBARAKH Muganga ari kumwe na Maj Gen Alexis KAGAME basuye ikipe mu myitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Zamalek yo mu Misiri, yasabye abakinnyi kwitwara neza no gushimisha abanyarwanda nkuko babikoze kumukino wabahuje na Les Aigles du Congo yo muri Kongo Kinshasa.

Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, wayoboye APR FC ubwo yasezereraga Zamalek SC mu 2004, yabasangije ibanga ryabafashije icyo gihe.

Mu butumwa bwe yabasangije Yagize ati: “Nta kindi gitanga intsinzi, ni ugushyira hamwe nk’ikipe hagati yanyu muganire, muhane ibitekerezo, ahasigaye musenyere umugozi umwe kandi twese tubari inyuma.”

Iyikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR F.C ifite akazi katayoroheye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16, Ukwakira 2026 ku isaha ya 18H00 za Kigali Ubwo iracakirana n’iyi kipe yo mu Misiri, mu mukino ubanza w’amakipe yabaye a ya mbere iwayo mu ijonjora rya 2 aho APR ibigezeho yarasezereye Les Aigles du Congo yo muri Kongo Kinshasa kugiteranyo cyibitego 3 kuri 1 mu mikino ibiri nimugihe Zamalek SC yo yatsinze ikipe ya AS Port yo muri Djibouti kugiteranyo cyibitego 6 kuri 1 mu mikino ibiri yabahuje, biteganyijwe ko umukino wo kwishyura hagati ya Zamalek SC na APR FC uzaba mu cyumweru gitaha kuwa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Ni umukino utegerejwe n'abantu benshi mu gihugu mu bakunzi ba siporo byumwihariko abakunzi nabafana ba APR FC bari hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.



SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo