Politiki

Ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru byatangiye guhuza amategeko n’ibipimo by’ubwikorezi hagamijwe koroshya ubucuruzi no kurengera ibidukikije

na Arsene Byiringiro October 15, 2026 07:43 PM 7 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Abahagarariye ibihugu bitandatu bigize Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) bahuriye i Nairobi muri Kenya mu nama zigamije guhuza amategeko, amabwiriza n’ibipimo bigenga urwego rw’ubwikorezi, mu rwego rwo gukuraho inzitizi zikibangamiye ubuhahirane bwambukiranya imipaka, kongera umutekano wo mu muhanda no guteza imbere ubwikorezi burambye.

Ku wa 14 Ukwakira 2026 habaye inama y’abafatanyabikorwa yasuzumiyemo uburyo amategeko n’amabwiriza agenga ubwikorezi yahuzwa hagati y’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Uganda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe Umuhora wa Ruguru (NCTTCA)Dr. John Deng Diar Diing  yavuze ko nubwo ibihugu byamaze gushora imari mu kubaka ibikorwa remezo by’ubwikorezi, ibyanya byambukiranya imipaka no gukoresha ikoranabuhanga, ibyo byonyine bidahagije kugira ngo intego z’ikorwa ry’isoko rusange zigerweho.

Yasobanuye ko hakenewe amategeko, amabwiriza n’ibipimo bihuje, ndetse n’uburyo bw’imikorere busa hagati y’ibihugu byose kugira ngo ubwikorezi n’ubucuruzi bikorwe neza kandi nta mbogamizi.

Abitabiriye iyi nama barimo inzego za Leta, abashinzwe kugenzura urwego rw’ubwikorezi, impuguke, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abikorera, basuzumye ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 ku mategeko n’amabwiriza agenga ubwikorezi mu karere.

Ibiganiro byibanze ku gukemura ibibazo bikigaragara mu igenzura ry’uburemere bw’imizigo, amategeko agenga ubwikorezi bwo mu muhanda, ihuzwa ry’imikorere ya gari ya moshi, ubwikorezi bwo mu mazi, umutekano wo mu muhanda n’uburyo ibicuruzwa n’abagenzi bambuka imipaka.

Nyuma y’iyi nama, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026, hakomeje indi nama yiga ku guhuza ibipimo by’isuzuma ry’imiterere y’ibinyabiziga n’imyaka ntarengwa y’ibinyabiziga byinjizwa mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru.

Iyi nama irimo kurebera hamwe uburyo hashyirwaho ibisabwa bihuriweho mu igenzura ry’ibinyabiziga, gukaza igenzura ry’imyuka ihumanya ikirere, kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko no guteza imbere ibinyabiziga bitwara imizigo bifite umutekano kandi bitangiza ibidukikije.

Abateguye izi nama bavuga ko biteganyijwe ko zizasiga hafashwe imyanzuro irimo umurongo ngenderwaho uhuriweho n’ibihugu byose, inama zo kuvugurura politiki ndetse n'igishushanyo mbonera cy'ishyirwa mu bikorwa kizageza mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Northern Corridor Green Freight Strategy 2030.

Biteganyijwe ko guhuza amategeko n’ibipimo bizagabanya inzitizi ku mipaka, byihutishe ubwikorezi n’ubucuruzi, bigabanye ihumana ry’ikirere ndetse binongere ubushobozi bw’akarere mu guhangana ku isoko mpuzamahanga.


KWIZERA Fiston/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo