Imikino

FIFA igiye kongera inkunga igenera ibihugu, buri shyirahamwe rikazahabwa miliyoni 25 z’Amadolari

na Arsene Byiringiro October 15, 2026 04:51 PM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) rirateganya kongera inkunga rigenera amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu 211 bigize iri shyirahamwe, aho buri gihugu gishobora kuzahabwa miliyoni 25 z’Amadolari mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Nk’uko amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP abivuga, iyi gahunda izatwara miliyari 6,35 z’Amadolari, ikazashyirwa mu bikorwa hagati ya 2027 na 2030. Biteganyijwe ko umushinga uzagezwa ku Nama y’Ubuyobozi ya FIFA kugira ngo iwemeze.

Amafaranga azakoreshwa muri iyi gahunda azafasha amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye ndetse n’impuzamashyirahamwe zo mu turere tw’Isi guteza imbere uyu mukino.

FIFA irateganya gukoresha igice cy’amafaranga ifite mu bubiko kugira ngo ishyire mu bikorwa uyu mushinga. 

Inkunga ya miliyoni 25 z’Amadolari kuri buri shyirahamwe irenze kure amafaranga yari asanzwe ateganyijwe. Iyi gahunda kandi ije nyuma y’uko Perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, na Perezida wa CONCACAF, Victor Montagliani, basabye FIFA kongera inkunga buri shyirahamwe rihabwa, nibura ikagera kuri miliyoni 10 z’Amadolari.

Inama izasuzuma uyu mushinga izabera i Zurich mu Busuwisi, iyobowe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, afatanyije n’abandi banyamuryango 36 bagize Inama y’Ubuyobozi. Biteganyijwe ko izabera mu muhezo.

Iyi gahunda ije mu gihe FIFA ikomeje kuganirwaho ku bijyanye n’imiyoborere yayo byakurikiye igitekerezo cya Infantino cyo kwemerera abashoramari bigenga gushora imari muri iri shyirahamwe, icyakora nyuma kiza guhagarikwa kubera kunengwa n’abayobozi batandukanye mu mupira w’amaguru.

Mu mpera za Nzeri, Infantino yatangiye kugisha inama amashyirahamwe y’ibihugu ku mpinduka zishobora gukorwa mu mikorere ya FIFA. Yagaragaje ko ibitekerezo byatanzwe bishobora gutangira gusuzumwa mu nama y’ubuyobozi.

Infantino, uyobora FIFA kuva mu 2016, arateganya kongera kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe muri Werurwe 2027. Gusa kugeza ubu, abatavuga rumwe na we ntibarumvikana ku muntu bashobora kumuhatanisha.

Ku rundi ruhande, Ceferin ateganya kongera kwiyamamariza kuyobora UEFA, mu gihe Montagliani na we ashobora gushaka gukomeza kuyobora CONCACAF, nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bibitangaza.

Igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire ku bashaka kuyobora FIFA ni ku wa 18 Ugushyingo. Bityo, gahunda yo kongera inkunga igenerwa amashyirahamwe y’ibihugu irasuzumwa mu gihe ibiganiro ku miyoborere ya FIFA n’amatora ateganyijwe mu 2027 bikomeje.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo