Ubukungu

Ecobank na CIPS mu bufatanye bugamije koroshya ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa

na Arsene Byiringiro October 13, 2026 04:20 PM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Itsinda ry’amabanki rya Ecobank Group ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’urwego rwa Cross-Border Interbank Payment System (CIPS), agamije koroshya ubwishyu mu bucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa, binyuze mu kunoza uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga mu bucuruzi mpuzamahanga.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 10 Ukwakira 2026, i Beijing mu Bushinwa, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Ingengo y’Imari wa Togo Feure Essozmna Gnassingbe. 
Ubu bufatanye bugamije kunoza uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe amafaranga y’u Bushinwa azwi nka Renminbi (RMB), kugabanya inzitizi mu kohereza amafaranga no korohereza abacuruzi bakorana hagati y’ibi bice byombi.

Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzafasha abacuruzi bo muri Afurika n’u Bushinwa kubona uburyo bworoshye kandi bunoze bwo kwishyurana, bityo bikagabanya imbogamizi zishobora kugaragara mu bikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Group, Jeremy Awori, yavuze ko ubufatanye na CIPS buzafasha guhuza uburyo bwo kwishyurana bw’u Bushinwa n’urusobe rw’amabanki rwa Ecobank rukorera mu masoko 34 yo muri Afurika.
Yagaragaje ko ubu bufatanye buzafasha abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga gukora ubucuruzi neza, bakagira icyizere mu buryo bakoresha mu kwishyurana.

Yanagaragaje ko guhuza ubu buryo bw’imari bishobora gufasha koroshya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’amasoko yombi, cyane cyane ku bacuruzi bakenera kohereza no kwakira amafaranga mu gihe bakora ibikorwa byabo bya buri munsi.
U Bushinwa ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’ubucuruzi ba Afurika. Muri  2025, ubucuruzi hagati yabyo bwageze kuri miliyari 348 z’amadolari ya Amerika, bigaragaza uburemere bw’imikoranire y’ubukungu hagati y’ibi bice byombi.

Ubu bucuruzi bukubiyemo ibikorwa byo gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, bikaba bisaba uburyo bwo kwishyurana bwizewe kugira ngo ibikorwa by’abacuruzi bibashe kugenda neza.
Ecobank imaze kugira ibikorwa mu Bushinwa kuva mu 2012, kandi ifite ibiro i Beijingi. Iyi banki kandi ikorana n’izindi nzego z’imari mu guteza imbere ubwishyu n’ishoramari hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Ubufatanye na CIPS bwitezweho gufasha Ecobank gukomeza kunoza serivisi z’imari iha abakiriya bayo, cyane cyane abacuruzi n’ibigo bikora ubucuruzi mpuzamahanga.
Muri rusange, ubu bufatanye bushobora kugira uruhare mu koroshya ubucuruzi, kunoza uburyo bwo kwishyurana no gushimangira imikoranire y’ubukungu hagati ya Afurika n’u Bushinwa.

Marie Rose NZAYISENGA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo