Politiki

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta nta ndishyi iteganyiriza abacuruzi bamenewe inzoga

na Arsene Byiringiro October 12, 2026 08:55 PM 7 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Leta nta ndishyi iteganyiriza abacuruzi bamenewe inzoga zakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge, ashimangira ko icy’ingenzi ari ukurinda ubuzima bw’abaturage.

Yabivuze ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari, akabazwa niba Leta hari icyo iteganyiriza abacuruzi bari bararanguye izo nzoga mu buryo bwemewe n’amategeko, batazi ko zitari zujuje ubuziranenge.

Iki kibazo cyabajijwe na Depite Mukabunani Christine, wifuzaga kumenya niba hari ubufasha Leta iteganya guha abacuruzi bahuye n’igihombo nyuma y’uko inzoga bari bararanguye zimennwe.

Yagize ati: “Ese ni iki Leta iteganyiriza umuturage wari wararanguye inzoga ku nganda zizikora, atarigeze amenya ko izo nzoga zitujuje ubuziranenge?”

Mu gusubiza, Minisitiri w’Intebe yavuze ko nta ndishyi Leta iteganyiriza abo bacuruzi, asobanura ko amategeko ahana abacuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Inzoga twakuye ku isoko ni izitujuje ubuziranenge. Leta nta cyo iteganyiriza abo bari bararanguye inzoga twakuye ku isoko. Gusa, hari itegeko rihana abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge; icyo ni cyo gishoboka cyonyine.”

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko bahuye n’igihombo batabigizemo uruhare, kuko baguze inzoga ku nganda zemewe mu gihugu, batari bazi ko zitari zujuje ubuziranenge. Basaba Leta kugira icyo ibafasha kugira ngo babashe kwikura mu gihombo, bakavuga ko igenzura ry’izo nganda ryagombye kuba ryarakozwe hakiri kare.

Umucuruzi wasabye ko amazina ye ahindurwa, twise Kamanzi Yves, yavuze ko yahagaritse ubucuruzi nyuma y’uko ibicuruzwa yari afite bimennwe.

Yagize ati: “Ubu twahagaritse ubucuruzi kuko ibyo twacuruzaga byahagaze bikarangira babimennye. Turifuza ko Leta yaduha indishyi z’ibyamenwe, kuko twe nk’abaturage nta makuru twari dufite ko bitemewe.”

Undi mucuruzi, Nkundimana Evariste, na we yabajije ati: “Ese ni iki Leta iri kuduteganyiriza nyuma yo kumenerwa ibicuruzwa twaranguye byemewe n’amategeko?”

Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko abantu 50 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuva muri Mutarama 2026, mu gihe abandi 100 bahumye. Kugeza muri Nyakanga 2026, mu gihugu hose hari hamaze kubarurwa abantu ibihumbi 11 bagizwe imbata n’izi nzoga, ku buryo kuzireka bishobora kubatwara igihe kinini.

HAKIZAMUNGU Ange/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo