Imyidagaduro
Prince Kiiiz yanenze abitwaza akarimi karyoshye ntibishyure serivisi bahawe
Umwe mubatunganya amajwi y'indirimbo Prince Kiiiz yagaragaje ko hari abantu (Abakiriya) bamwe na bamwe bagushimira akazi ukora, ariko byagera ku kwishyura serivisi bahawe bikaba ingorabahizi.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati: “Abakiriya bamwe babona icyerekezo, bagashima akazi ukora bavuga ko ufite impano mubyo ukora.”
Yakomeje avuga agira ati: "Ariko iyo ari igihe cyo kwishyura: Reka mbagarukeho…gushimwa biraryoha, ariko ubwishyu nirwo rurimi rw'urukundo nyarwo."
Abakoresha Imbugankoranyambaga batangiye kwibaza impamvu yanditse ibi, hatangira kwibazwa niba hari uwanze kumwishyura akoresheje aka karimi.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo