Uncle Austin agiye kuzamura impano nshya mu muziki
Uncle Austin wahoze ari umunyamakuru akaba n'umuhanzi uzwiho gufata ukuboko abahanzi benshi mu ntangiriro z'urugendo rwabo mu muziki, yatangaje ko mu minsi iri imbere azerekana undi muhanzikazi mushya w'umuhanga mu kuririmba.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter yagize ati: “Ndizera ko muzakunda n'uyu muhanzikazi mushya. Nizeye ko uko numva aririmba neza, ari nako muzamwumva.”
Yakomeje agira ati: "Mu minsi iri imbere ndabazanira umuhanzi mushya, izina rishya rifite ijwi rishya."
Uncle Austin yaherukaga gufasha umuhanzikazi Linda Montez binyuze muri 'Uncles Empire' kuva mu mwaka wa 2022, gusa mu mwaka wa 2024 uyu muhanzikazi yaje guhagarika umuziki batandukana gutyo.
Auncle Austin yagiye ashyira itafari ku mpano z'umuziki nyarwanda abinyujije mu kubakundisha abantu kuri Radio yakozeho ya Kiss FM igihe kinini.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo