Imyidagaduro

Joshua Baraka yigaramye abamwita umuhanzi wa Afrobeats

na Arsene Byiringiro October 12, 2026 05:26 PM 10 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi wo muri Uganda, Joshua Baraka yatangaje ko we atibona nk'umuhanzi w'indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeats, ahubwo ko yibona nk'umuhanzi ushobora gukora injyana zitandukanye aho kuba yakubirwa mu njyana imwe gusa ya Afrobeats gusa.

Uyu muhanzi yavuze ko ashobora kuririmba indirimbo zo mu njyana ya Afrobeats, ariko hari n'izindi njyana akoramo zitandukanye nka Dancehall, Pop, Reggae n'izindi.

Yaguze ati: "Afrobeats ni injyana nziza, dancehall ni injyana nziza ndetse na pop. Ndi umuhanzi; nkora umuziki wose. Rero niba nkoze Afrobeats ntabwo bingira umuhanzi wa Afrobeats. Niba nkoze indirimbo ya Reggae ntabwo bingira umuhanzi wa Reggae. Ndi umuhanzi."

Ibi yabitangaje mu gihe usanga ibihembo bimwe na bimwe ahatanira muri Afurika, usanga bamushyize mu cyiciro cy'abahanzi b'indirimbo za Afrobeats gusa ntibamushyire muzindi.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo