Imikino

Amavubi yazamutseho imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA

na Arsene Byiringiro October 08, 2026 08:42 AM 64 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yazamutseho imyanya icyenda ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, igera ku mwanya wa 119 ku Isi, nyuma y’ibisubizo byiza yabonye mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ku rutonde rushya rwasohotse ku wa 7 Ukwakira 2026, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 128 rugera ku wa 119, ruba igihugu cya mbere cyazamutseho imyanya myinshi ku rutonde rushya. FIFA yagaragaje ko u Rwanda na Dominican Republic ari byo bihugu byazamutseho imyanya icyenda.

Iri zamuka rije nyuma y’iminsi Amavubi yitwara neza mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2027, aho yatsinze Liberia ndetse na Cape Verde, harimo intsinzi ikomeye ya 2-1 yabonye ubwo yari yasuye Cape Verde.

FIFA yatangaje ko imikino yo gushaka itike ya CAN 2027 yagize uruhare rukomeye mu mpinduka zabaye ku rutonde rushya, aho u Rwanda ruri mu makipe yo muri Afurika yazamutseho imyanya myinshi.

Kuzamuka ku mwanya wa 119 ni intambwe ikomeye ku Amavubi mu gihe akomeje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo