Ubukungu

U Rwanda na Kenya byashyize umukono ku masezerano agamije kurushaho guteza imbere ubufatanye

na Arsene Byiringiro October 07, 2026 01:39 PM 14 abakurikiranye 0 ibitekerezo

U Rwanda na Kenya byashyize umukono ku masezerano  y’ubwumvikane 11 agamije gukomeza ubufatanye mu butabera, umutekano, abinjira n’abasohoka, ubucuruzi, ibikorwa remezo, imicungire y’amazi, imiyoborere y’inzego z’ibanze, umuco no kubungabunga ibidukikije.

Aya masezerano yashyizweho umukono nyuma y’inama ya 10 ya Komisiyo ihoraho ihuza u Rwanda na Kenya mu guteza imbere ubufatanye, yabereye i Nairobi muri Kenya kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Ukwakira 2026.

Muri iyi nama, ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bitarashyirwa mu bikorwa, ndetse no kurushaho gukorana mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, gutwara no kugeza ibicuruzwa ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT).

Aya masezerano azafasha ibihugu byombi gukomeza umubano no kongera ubufatanye mu nzego bihuriyeho.
Minisitiri  ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Usta Kaitesi, yavuze ko mu mwaka wa 2025 U Rwanda rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 398 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo u Rwanda rwohereje muri Kenya byari bifite agaciro ka miliyoni 5.3 z’amadolari.

Iyi mibare igaragaza ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza muri Kenya n’ibyo rwoherezayo.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe. Hateganyijwe komite z’abatekinisiye zizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano no kureba ko ibyumvikanweho bikorwa neza.

Inama ya 10 ya Komisiyo ihoraho y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya yahuje abayobozi b’ibihugu byombi kugira ngo basuzume ubufatanye busanzweho ndetse banagaragaze inzego zikeneye ubufatanye burushijeho gukomera.

Aya masezerano mashya ategerejweho gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Kenya no guteza imbere amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’izindi nzego.


Marie Rose NZAYISENGA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo