Imyidagaduro

Khalifan Govinda yateguje indirimbo yahurijemo abahanzi 9 iri kuri Ep ye Nshya.

na Arsene Byiringiro October 07, 2026 09:41 AM 18 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuraperi Khalfan Govinda ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP nshya yise ‘My Way’, igizwe n’indirimbo eshanu zirimo imwe yahurijemo abahanzi icyenda. 

Iyi Ep nshya yahurijwemo Bamwe mubahanzi bakomeye mu muziki, Mu gihe Bamwe mubahanzi bari bitezweho nka The Ben batazayigaragaramo

Khalfan Govinda ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, akaba ari no mu bafite amateka yihariye yo gukorana n’abahanzi batandukanye, yaba mu kwandika indirimbo, kuzitunganya cyangwa kuzifasha kugera ku bafana muri rusange.

Kuri iyi nshuro, agiye gushyira hanze EP yise ‘My Way’, izaba igizwe n’indirimbo eshanu, aho yagerageje guhuza impano n’ubuhanga bw’abahanzi batandukanye ndetse n’abantu yagiranye na bo amateka mu rugendo rwe rwa muzika Kuva akiwinjiramo kugeza uyu munsi.

Muri izi ndirimbo ziri kuri iyi EP harimo ‘Babiri Babiri’, indirimbo yahuriyemo abahanzi icyenda ari bo Davis D, Passy Kizito, Marina, Alto, Bull Dogg, Okkama, Papa Cyangwe, Social Mula na Uncle Austin. Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo.

Hariho kandi ‘Sabine’, Khalfan yakoranye na Karambazi, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Hervis Beats.

Izindi ndirimbo zizagaragara kuri iyi EP ni ‘My Way’ yakozwe na Tell Dem, Kuno Kuno yakozwe na Crack Beats ndetse na Wine yakozwe na Hervis Beats.

Khalfan yavuze ko yahisemo kwita iyi EP ‘My Way’ kuko yashakaga kugaragaza ko buri muntu akwiriye kugira inzira ye, aho gukurikira ibyo abandi bakoze gusa.

Mu kiganiro yagiranye na bimwe mu bitangazamakuru, Khalfan Govinda, yavuze ko iri zina rifite aho rihuriye n’indirimbo iri kuri iyi EP, ndetse ko hari ubutumwa bwihariye yashakaga kugeza ku bantu.

Yagize ati “Impamvu nayise ‘My Way’ cyangwa se inzira yanjye ni uko usanga hari abantu bigana abandi, ugasanga bagendera ku byo abandi bakoze. Nahisemo iri zina rero mu kumvikanisha n’uburyo bwanjye cyangwa se inzira yanjye muruganda rw'umuziki.”

Yongeyeho ko indirimbo ‘My Way’ ifite ubutumwa bujyanye n’umuntu ugera aho yumva ananiwe ariko agakomeza gufata ibyemezo bikomeye kugirango atere imbere.

Yongeye ati “Hari n’indirimbo iri kuri EP yitwa gutya, ifite ubutumwa bwumvikanisha ko nk’umusirikare ndushye cyangwa se naniwe, aho abantu babona ko byanze njye niho mfata icyemezo kidasanzwe, kubera ko abasirikare ari bo bantu bafite umutima ukomeye, bitanga kandi bafite icyo barwanira kigirira akamaro abandi bantu.”

Khalfan Govinda yavuze ko ari na yo mpamvu yahisemo iri zina, kuko yumva rihagarariye uburyo bwe bwo gukora umuziki no gufata ibyemezo bya kigabo.

Khalifan Govinda ni Umwe mubahanzi bari bategerejwe n'abafana be,Kubera kumara igihe kinini atabaha ibihangano.Kuri ubu iyi Ep Yatangaje ko igeze kure itegurwa.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo