Ikipe ya UnUnitFc yaherukaga gutsindira kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Bk pro league yamenyesheje federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko itazitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kubera ubushobozi buke.
Ibi bije nyuma yuko Unity fc yandikiye federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) iyimenyesha ko itakitabiriye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kubera imbogamizi ziganjemo izamikoro.
Hari hashize igihe gito iyi kipe itsindiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma yo gusoreza k’umwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri inyuma ya sunrise yegukanye igikombe kiyo shampiyona y'icyiciro cya kabiri.
Nyuma yo gutangaza ibi, Ferwafa yahise itangaza ko ikipe ya Etoile de l’Est yari yabaye iya gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ariyo igomba gusimbura unity fc ikazamuka mu cyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka utaha.
Harabura umukino umwe gusa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikagera k'umusozo ari nabwo hazamenyekana amakipe abiri agomba kumanuka muri shsmpiyona y’icyiciro cya kabiri agasimburwa na sunrise ndetse na Etoile de l’Est zizaba zazamutse mu cyiciro cya mbere.
MUCYO THIERRY/RADIO SALUS
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.