Imikino

Amavubi yatangiye neza urugendo rwa CAN 2027, atsinda Liberia 3-1

na Arsene Byiringiro September 25, 2026 09:32 PM 59 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangije neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, itsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wo mu Itsinda K wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026.

Amavubi yinjiye mu mukino afite intego yo gutangirana intsinzi imbere y’abafana bari babukereye ari benshi. Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 3-1.

Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na Abeddy Biramahire, Leroy-Jacques Mickels na Joy-Lance Mickels, mu gihe Liberia yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na Sylvanus Nimely.

Mu gice cya kabiri, Liberia yakomeje kugira akazi gakomeye ko kugerageza kugaruka mu mukino, ariko ibintu birushaho kuyigora ku munota wa 60 ubwo rutahizamu wayo Kpah Sean Sherman yahawe ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Mugisha Bonheur, amukandagira munda.

Kuba Liberia yasigaye ari abakinnyi 10 byahaye Amavubi amahirwe yo gukomeza kuyobora umukino no kurinda neza umusaruro yari imaze kubona. U Rwanda rwakomeje gukina rutuje kugeza umukino urangiye, rwegukana amanota atatu ya mbere mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Amavubi azahita yerekeza muri Cap-Vert, aho azakina umukino wa kabiri wo mu Itsinda K ku wa 29 Nzeri 2026, i Praia.

Itsinda K ririmo u Rwanda, Liberia, Cap-Vert na Mali, aho amakipe akomeje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo