Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC, yisubije Igikombe cy'Amahoro yari yegukanye mu mwaka ushize, nyuma yo gutsinda mukeba wayo w'ibihe byose, Rayon Sports, penaliti 4-2 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukino wari witabiriwe n'abafana benshi cyane, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y'umukino.
Rayon Sports yari yafunguye amazamu mbere mu gice cya mbere, ku munota wa 43, ibifashijwemo na Ndikumana Asman wateye neza penaliti yari yaturutse ku ikosa umunyezamu Hakizimana Adolphe wa APR FC yari amukoreye mu rubuga rw'amahina. Asman yari akurikiye umupira mwiza yari acomekewe na Tony Kitoga agasiga ba myugariro ba APR FC bari bamucunze.
Iyi kipe yambara ubururu n'umweru yagiye kuruhuka iyoboye umukino.
Mu gice cya kabiri, APR FC yagarukanye imbaraga ishaka igitego cyo kwishyura, bigaragarira buri wese ko umukino ufashe isura nshya.
Ku munota wa 49, rutahizamu William Togui yishyuriye APR FC ku gitego cyiza yatsinze n'umutwe ku mupira wari uhinduwe na Djibril Ouattara wakinaga imbere ku ruhande rw'iburyo.
Rutahizamu Togui yasimbutse neza mu kirere asanganira umupira, ba myugariro Youssou Diagne na Ramazani Tshimanga bari bamurinze bararangara, maze ashyira umupira iburyo bwa Kwizera Olivier wakoze ku mupira ariko ukanga ukajya mu nshundura.
Iki gitego cyagaruye ibyishimo mu bafana ba APR FC, ndetse ikipe yabo ikomeza gushaka igitego cya kabiri ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports n'umunyezamu Kwizera Olivier babera ibamba.
Umukino wakomeje kugaragaramo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, byanatumye habaho amakosa menshi n'amakarita y'umuhondo.
William Togui na Niyomugabo Claude ba APR FC bahawe amakarita y'umuhondo, kimwe na Tony Kitoga wa Rayon Sports na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
Icyakora n'ubwo habayeho gusatirana, nta kipe yabashije kureba mu izamu ry'indi ubugira kabiri, kugeza iminota 90 n'iy'inyongera irangiye hakiyambazwa penaliti kugira ngo hamenyekane uwegukana igikombe.
Kuri penaliti, APR FC yinjije neza penaliti zayo enye zatewe na Hakim Kiwanuka, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude na Denis Omedi.
Ku rundi ruhande, Rayon Sports yatsinzemo penaliti ebyiri zatewe na Bayisenge Emery na Mugisha Didier, mu gihe umunyezamu Kwizera Olivier ndetse na Ndikumana Asman bahushije izabo.
APR FC yahembwe miliyoni 12 Frw, mu gihe Rayon Sports yabaye iya kabiri yatwaye miliyoni 5 Frw.
Kwegukana iki Gikombe cy'Amahoro bivuze ko APR FC itwaye iri rushanwa ku nshuro yayo ya 15 mu mateka, ndetse iki kikaba igikombe cya gatatu ibitse muri uyu mwaka: FERWAFA Super Cup, Igikombe cya Shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro.
Ku rundi ruhande, kubura igikombe kwa Rayon Sports bisobanuye ko isabwa guharanira gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona kugira ngo irebe ko yazabona amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2026/2027.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.