Imyidagaduro

Nicki Minaj n’itsinda rye bagiranye ikibazo ku ngengo y’imari yo kwamamaza album ye

na Arsene Byiringiro September 17, 2026 11:54 AM 19 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Itsinda ry’umuhanzi w’Umunyamerika Nicki Minaj ntiyishimiye ingengo y’imari yari yateganyijwe mu bikorwa byo kwamamaza album ye yitwa “Pink Friday 2”, nk’uko TMZ yabitangaje.

TMZ ivuga ko yabonye ibimenyetso byatanzwe mu rubanza rukomeje kuba hagati y’ikigo 24/7 Productions na Nicki Minaj. Iki kigo cyareze uyu muhanzi ndetse n’ikigo cye, kivuga ko cyakoresheje amadorari arenga 275,000 mu kwishyura amahoteri n’ingendo, hashingiwe ku ngengo y’imari yari yaremejwe mbere, ariko nticyigeze gisubizwa ayo mafaranga.

Mu butumwa bwa email bwo ku wa 29 Ugushyingo 2023, umwe mu bagize ikipe ya Nicki Minaj yandikiye 24/7 Productions ku bijyanye n’ibikorwa byo kwamamaza byari biteganyijwe, yavuze ko ku cyumweru cyo kwamamaza album mu bikorwa byari kubera i New York, amafaranga ibihumbi 250,000 by’amadolari yari yatanzwe na Republic Records yari make cyane.

Yagize ati: “Amafaranga 250,000 yatanzwe na Republic Records ni make cyane. Bizamutwara nibura inshuro ebyiri ayo mafaranga.”

Ibi bibaye mu gihe 24/7 Productions ikomeje gusaba ko amafaranga ivuga ko yakoresheje mu bikorwa byo gufasha mu kwamamaza Nicki Minaj n’album ye asubizwa.

HARAMBINEZA Daniel/Radio Salus

 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo