Politiki

Umujyi wa Kigali wafunze igaraje ryoherezaga imyanda muri ruhurura

na Arsene Byiringiro September 17, 2026 09:51 AM 32 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafunze igaraji na parikingi y’imodoka biherereye i Nyabugogo, inyuma y’Isoko rya Nyabugogo Modern Market kubera kohereza imyanda muri ruhurura ya Mpazi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, aho abagenzuzi bagaragaje ibibazo bikomeye birimo kurekurira umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura. Hanagaragajwe kandi ibibazo bijyanye n’umutekano n’isuku birangwa muri iri garaje.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abafite ibi bikorwa basabwe kubikuraho bitarenze ku wa 18 Nzeri 2026, mu gihe nta gikozwe icyemezo cyo kubihagarika kizakomeza kubahirizwa.

Umujyi wa Kigali kandi wategetse abakora ubucuruzi muri ako gace gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku, umutekano ndetse no kwirinda ibikorwa bishobora guteza umwanda muri ruhurura ya Mpazi.

Izi ngamba zafashwe mu rwego rwo kurengera isuku n’umutekano w’abaturage ndetse no gukumira ibikorwa bishobora guteza ibibazo ku bidukikije n’abakoresha ibikorwa remezo byo muri Nyabugogo.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo