Amakuru ya Kaminuza

CIArb Rwanda yasabye abanyeshuri biga Kaminuza kwiga ubukemurampaka

na Arsene Byiringiro September 16, 2026 11:12 PM 10 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere no gutanga ubumenyi ku bukemurampaka, CIArb Rwanda Branch, gikangurira abanyeshuri ba kaminuza kwiga no kwihugura muri uru rwego, hagamijwe kongera umubare w’inzobere mu gukemura amakimbirane no gufasha kugabanya ubucucike bw’imanza mu nkiko.

Umuyobozi wa CIArb Rwanda Branch, Aime Mbarushimana, yavuze ko kongera umubare w’abantu bafite ubumenyi mu bukemurampaka byafasha abaturage kubona ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane batiriwe bajya mu nkiko.

Yagize ati: “Abanyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri bakwiye gukurikira amasomo ajyanye n’ubukemurampaka, kuko ari umwuga ushobora kubafasha mu gihe kizaza ndetse ukagira uruhare mu kugabanya ubucucike bw’imanza mu nkiko.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Muganga Kayihura, yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro aya mahirwe, kugira ngo bazabashe kuba abakemurampaka b’umwuga mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa harimo Murigande Rodgers, umunyeshuri wiga amategeko mu mwaka wa kane muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye. Avuga ko gutangira kwiga ibijyanye n’ubukemurampaka bakiri muri kaminuza bizabafasha gutegura hakiri kare umwuga wabo w’ahazaza.

Yagize ati: “Kwiga ubukemurampaka tukiri muri kaminuza biduha amahirwe yo gutangira kwitegura hakiri kare. Ubumenyi turimo kubona bushobora kuzadufasha kuba abakemurampaka b’umwuga mu gihe tuzaba turangije amasomo.”

Murigande kandi avuga ko abanyeshuri biga Amategeko bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere uru rwego, kuko bashobora kuzaba bamwe mu bazakomeza gutanga serivisi zo gukemura amakimbirane mu buryo butandukanye.

Jeanne D’Arc UYISABYE, na we witabiriye iki gikorwa, yavuze ko kumenya ubukemurampaka hakiri kare bishobora gufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza uburyo amakimbirane ashobora gukemurwa bitabaye ngombwa ko buri kibazo kijyanwa mu nkiko.

Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye ku banyeshuri kuko adufasha kumenya ko gukemura amakimbirane bitangirira ku nzira zitandukanye. Iyo tubimenye hakiri kare, bidufasha gutekereza ku ruhare tuzagira mu gukemura amakimbirane mu gihe kizaza.”

Ku ruhande rw’inkiko, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yavuze ko inkiko zakira neza uburyo butandukanye bwo gukemura amakimbirane, cyane cyane ubukemurampaka mu bibazo by’ubucuruzi.

Yagaragaje ko ubukemurampaka bushobora gufasha mu gutanga ubutabera bwihuse kandi ku gihe, cyane cyane mu makimbirane y’ubucuruzi ashobora gukemurirwa hanze y’inkiko.

Mu Rwanda hatangijwe Icyumweru cy’Ubukemurampaka cya Kigali 2026 (Kigali Arbitration Week 2026), cyatangiye ku wa 15 Nzeri kikazarangira ku wa 18 Nzeri 2026. Iki cyumweru kigamije guteza imbere ubukemurampaka no kugaragaza uruhare bushobora kugira mu kubaka ahazaza h’ubutabera n’ubucuruzi muri Afurika.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rishyira imbere gukemura amakimbirane mu bwumvikane, aho bishoboka, mbere yo kuyageza mu nkiko.

Abateguye iki cyumweru bavuga ko kongera ubumenyi mu bukemurampaka, cyane cyane mu rubyiruko n’abanyeshuri, bishobora gufasha u Rwanda kugira inzobere nyinshi muri uru rwego ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere ubukemurampaka ku mugabane wa Afurika.

KWIZERA Fiston/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo