AG Promoter na Micky bibarutse imfura yabo
Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter, n’umugore we Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky muri sinema nyarwanda, bibarutse umwana wabo wa mbere w’umukobwa bamwise Kami Cinta.
AG Promoter yatangaje ko umuryango we wagutse mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026. Yemeje ko umwana ari umukobwa, ariko ntiyatangaza ibitaro yavukiyemo.
Uyu mupromoter yashimiye Imana ku mpano y’umwana imuhaye, anashimira umuganga witwa Melachie Nsanzamahoro wamufashije mu gihe umugore we yari ari kubyara.
AG Promoter na Micky bakiriye imfura yabo nyuma y’amezi hafi icyenda bakoze ubukwe. Basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ugushyingo 2025, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge, nyuma bakora ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026.
Mbere y’ubukwe, aba bombi bari banakoze umuhango wo kwambikana impeta wabereye ku musozi wa Rebero, aho AG Promoter yasabye Micky kuzamubera umugore, na we akabyemera.
Urukundo rwabo rwatangiye mu 2024, ariko mu ntangiriro bakaba bararugize ibanga. Nyuma y’igihe, umubano wabo watangiye kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo bemeye ku mugaragaro ko bakundana.
Kuva icyo gihe bakomeje urugendo rw’urukundo rwabo kugeza bashinze urugo, none bakaba batangiye indi ntambwe y’ubuzima nk’ababyeyi nyuma yo kwakira imfura yabo, Kami Cinta.




NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo