Imyidagaduro

AG Promoter na Micky bibarutse imfura yabo

na Arsene Byiringiro September 16, 2026 02:59 PM 48 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter, n’umugore we Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky muri sinema nyarwanda, bibarutse umwana wabo wa mbere w’umukobwa bamwise Kami Cinta.

AG Promoter yatangaje ko umuryango we wagutse mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026. Yemeje ko umwana ari umukobwa, ariko ntiyatangaza ibitaro yavukiyemo.

Uyu mupromoter yashimiye Imana ku mpano y’umwana imuhaye, anashimira umuganga witwa Melachie Nsanzamahoro wamufashije mu gihe umugore we yari ari kubyara.

AG Promoter na Micky bakiriye imfura yabo nyuma y’amezi hafi icyenda bakoze ubukwe. Basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ugushyingo 2025, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge, nyuma bakora ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026.

Mbere y’ubukwe, aba bombi bari banakoze umuhango wo kwambikana impeta wabereye ku musozi wa Rebero, aho AG Promoter yasabye Micky kuzamubera umugore, na we akabyemera.

Urukundo rwabo rwatangiye mu 2024, ariko mu ntangiriro bakaba bararugize ibanga. Nyuma y’igihe, umubano wabo watangiye kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo bemeye ku mugaragaro ko bakundana.

Kuva icyo gihe bakomeje urugendo rw’urukundo rwabo kugeza bashinze urugo, none bakaba batangiye indi ntambwe y’ubuzima nk’ababyeyi nyuma yo kwakira imfura yabo, Kami Cinta.

Mick na aga bari mu byishimo byo kwibaruka imfura
Kuri ubu, AG Promoter na Micky batangiye igice gishya cy’ubuzima bwabo nk’ababyeyi
AG Promoter na Micky bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi icyenda bakoze ubukwe.
Uyu mupromoter yashimiye Imana ku mpano y’umwana imuhaye.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo