Imikino

Gen Mubarakh Muganga yahembye abakinnyi ba APR FC nyuma yo gukomeza muri CAF Champions League.

na Arsene Byiringiro September 12, 2026 02:40 PM 36 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n'umuyobozi wungirije w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye by’umwihariko abakinnyi b’iyi kipe nyuma yo gusezerera Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igakomeza mu cyiciro gikurikiraho cya CAF Champions League 2026.

APR FC yabonye itike yo gukomeza nyuma yo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wabaye ku wa 11 Nzeri 2026. Iyi kipe yari yatsinzwe na Les Aigles du Congo igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri RDC, ariko mu mukino wo kwishyura yagaragaje imbaraga ihindura ibintu, itsinda ibitego byatumye ikomeza ku giteranyo cya 3-1.

Nyuma y’umukino, Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi mu rwambariro, aho yashyiriye mu bikorwa isezerano yari yarabahaye. Bivugwa ko buri mukinnyi yahawe ibahasha irimo amafaranga ari hagati ya 400 na 500 by’amadolari ya Amerika, nk’ishimwe ry’umwihariko ku musaruro bagezeho.

Aya mafaranga yatanzwe mbere y’agahimbazamusyi APR FC iteganya guha abakinnyi kubera intsinzi yabonye kuri Les Aigles du Congo. Biteganyijwe ko ako gahimbazamusyi kazagera ku bakinnyi ku wa 14 Nzeri 2026.

APR FC izakomeza urugendo rwayo muri CAF Champions League mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’amatsinda, riteganyijwe gukinwa mu Ukwakira 2026. Izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo