Abantu barenga 50 biganjemo abana, bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, muri Leta ya Sokoto.
Iyi mpanuka yabaye ubwo ubwato bwari butwaye abahinzi n’abandi bakozi bari bagiye mu mirimo yo gusarura umuceri. Abatangabuhamya batanze imibare itandukanye ku mubare w’abantu bari muri ubwo bwato bamwe bavuze ko bwari butwaye abantu barenga 70, mu gihe abandi bagaragaje ko bari 57.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangaje ko kugeza ubu imibare y’abapfuye nibura ari 50, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bakiri mu mazi bikomeje. Imirambo myinshi yabonetse nyuma y’uko ubwato burohamye, ndetse bamwe mu bapfuye ni abana bari bafite hagati y’imyaka 10 na 15.
Muri abo bari mu bwato, abantu 16 ni bo babashije kurokoka iyo mpanuka. Abakora ibikorwa by’ubutabazi bakomeje gushakisha abandi bantu bashobora kuba babuze, mu gihe imibare y’abahitanywe n’iyi mpanuka ishobora gukomeza gutumbagira.
NDAGIJIMANA Gilbert/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!