Angélique Kidjo yanditse amateka muri Hollywood Walk of Fame

Angélique Kidjo yanditse amateka muri Hollywood Walk of Fame

Umuhanzi w’Umunya-Bénin ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Angélique Kidjo, yanditse amateka akomeye nyuma yo gushyirwa mu cyiciro cy’abantu bafite inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame, ahabwa inyenyeri mu muhango wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kidjo yabaye Umunyafurika w’umwirabura wa mbere w’umuhanzi uhawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame, bikaba ari igihembo cyahawe uyu muririmbyi mu rwego rwo guha agaciro uruhare yagize mu muziki mpuzamahanga mu myaka 40 amaze akora umuziki.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, Angélique Kidjo yamenyekanye cyane mu guhuza injyana gakondo nyafurika n’izindi njyana zo hirya no hino ku Isi, bituma aba umwe mu bahanzi nyafurika bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhango wabaye umwanya wo kwizihiza umusanzu we mu guteza imbere umuco n’umuziki wa Afurika, ndetse no kumushimira uruhare yagize mu kugeza injyana nyafurika ku rwego mpuzamahanga.

Inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame yongeye gutuma Kidjo yandika amateka mashya, aba umwe mu Banyafurika bagiye bagira uruhare rukomeye mu kwagura umuziki w’uyu mugabane ku rwego rw’Isi.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!