Umuraperi Nyarwanda B Threy yashyize hanze mixtape ye nshya yise ‘Muheto III Mutara’, ikurikira imishinga ibiri yabanje yitiriye ‘Muheto’. Iyi mixtape igizwe n’indirimbo 10, harimo izo yakoranye n’abandi bahanzi ari no Kid From Kigali na RedInk.
‘Muheto III Mutara’ ni igice cya gatatu cy’uruhererekane rw’imishinga ya B Threy yatangijwe na ‘Muheto I’, yasohotse mu 2022, igakurikirwa na ‘Muheto II’. Uyu muraperi avuga ko kuri iyi nshuro yahisemo kongeraho izina ‘Mutara’ kugira ngo agaragaze aho ageze mu rugendo rwe rwa muzika.
B Threy yavuze ko izina ‘Mutara’ rifitanye isano n’uko yibona nyuma yo kugera ku bikorwa bitandukanye mu muziki, ndetse no ku buzima bw’umuryango we.
Ati: “Nyuma yo gusohora Mixtape ya mbere n’iya kabiri, kuri ubu maze kubaka ibintu byanjye. Iyo ndebye umuhungu wanjye, nkareba umugore wanjye nita Gicanda, nkareba uko mpagaze mu muziki, mpitamo kwiyita Mutara.”
Muri iyi mixtape harimo indirimbo ‘Iriba’, ‘N’ibi’, ‘Shine’, ‘Nkomeye’, ‘I Know’, ‘Holo’, ‘Papa & Mama’, ‘Byose’ na ‘Nzagukumbura’, aho ‘I Know’ yayikoranywe na Kid From Kigali, mu gihe ‘Byose’ yayikoranye na RedInk.
B Threy ni umwe mu baraperi bagize uruhare mu ishingwa rya Kinyatrap, itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki wa Hip Hop nyarwanda. Yari ahuriyemo n’abaraperi nka Bushali na Slum Drip, mbere y’uko buri umwe akomeza ibikorwa bye ku giti cye.
Uyu muraperi yatangiye urugendo rwe rwa muzika ku giti cye mu buryo bugaragara mu 2020, ubwo yashyiraga hanze EP ye ya mbere yise ‘Shwiii Dah!’. Nyuma y’imyaka ibiri, yasohoye ‘Muheto’, ari na ho uruhererekane rw’iyi mixtape rwatangiriye.
Mu 2023, B Threy yakurikijeho EP ye ya kabiri yise ‘4Life’, nyuma ashyira hanze ‘Muheto II’, ayitura umuhungu we wari umaze kuvuka.
Kuva kuri ‘Muheto II’ kugeza kuri ‘Muheto III Mutara’, uyu muraperi yamaze imyaka ibiri akora kuri uyu mushinga mushya ubu wamaze kugera hanze, ukaba ukomeje urugendo rwa B Threy rwo kwagura izina rye no gusigasira umwimerere we muri Hip Hop nyarwanda.
NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!