Ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda ku nshuro ya karindwi yikurikiranya nyuma y'uko Rayon Sports igabanye amanota na Gorilla FC mu mukino w'Umunsi wa 32 wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ukarangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ibyavuye muri uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 52, ikaba irushwa amanota arindwi na APR FC ya kabiri ku rutonde rw'agateganyo mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo irushanwa rirangire. Ibi bivuze ko Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ifite amanota 59, ihise yegukana igikombe ku makipe yo mu Rwanda ndetse inabona itike yo kuzahagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League.
Gorilla FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15 ibifashijwemo na Rutonesha Hesbon wabyaje umusaruro guhagarara nabi kw'abakinnyi b'inyuma ba Rayon Sports, atera ishoti rikomeye rijya mu nshundura.
Rayon Sports yari yabuze umunyezamu wayo wa mbere Kwizera Olivier kubera uburwayi bwamufashe mbere gato y'umukino, yatangiye gushaka igitego cyo kwishyura ariko igahusha uburyo bwinshi bwabazwe binyuze ku bakinnyi barimo Habimana Yves, Mugisha Didier na Tony Kitoga.
Mu gice cya kabiri, umutoza Haringingo Francis yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Ishimwe Elie Ganijuru, Aziz Bassane na Tambwe Gloire ashyira igitutu kuri Gorilla FC cyavuyemo umusaruro mu minota ya nyuma.
Ku munota wa 82 Abedi Bigirimana yatsindiye Gikundiro igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yari ahawe na Ganijuru, bituma umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma y'iminota y'inyongera yaranzwe n'ishyaka no gushaka intsinzi ku mpande zombi.
Kuba APR FC yegukanye igikombe cya 24 mu mateka yayo bisize Rayon Sports isigaranye amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup binyuze mu Gikombe cy'Amahoro, aho izakina umukino wa nyuma na mukeba APR FC ku wa 23 Gicurasi 2026.
Mu gihe Rayon Sports yatsindirwa kuri uwo mukino, Kiyovu Sports ifite amanota 50, ikaba isigaje imikino itatu, ishobora kwegukana iyo tike niramuka yitwaye neza igasoreza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.
Mu wundi mukino wa Shampiyona wabanje gukinwa, AS Kigali yiyongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere itsinda Gicumbi FC ibitego 2-1.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.