Innocente yahishuye ibikomere by’urukundo byamugejeje ku kwanga abagabo

Innocente yahishuye ibikomere by’urukundo byamugejeje ku kwanga abagabo

Umukinnyi wa filime Nyarwanda Bizimana Pamella uzwi nka Innocente, wamamaye cyane muri filime y’uruhererekane Bamenya, yatangaje ko ibikomere yatewe n’imibanire ye n’abagabo byigeze kumushyira mu bihe bikomeye, kugeza ubwo yangaga igitsina gabo.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Innocente yavuze ko yanyuze mu bihe byamubabaje cyane, ku buryo hari igihe kubona umugabo byonyine byamuteraga uburakari bukabije.

Ati: “Hari igihe nagezemo ngenda nanga igitsina gabo, najya mbona umugabo nkumva namukubita nta kintu antwaye. Narahemukiwe pe.”

Uyu mukinnyi yavuze ko kimwe mu bintu byamubabaje cyane ari umusore bakundanaga, ariko bakaba batarigeze bahura imbonankubone. Yavuze ko yamaze hafi umwaka n’igice amutegereje, afite icyizere ko azagaruka akamusaba imbabazi.

Ati: “Umuntu yarampemukiye mara hafi umwaka n’igice mutegereje ngo ejo azaza kunsaba imbabazi. Noneho igitangaje ni uko yagarutse ubu hashize imyaka itandatu, kandi ikindi gitangaje ni uko ntari muzi, imbonankubone.”

Innocente yavuze ko nubwo ibyo bihe byamusigiye ibikomere bikomeye, ubu atakiri muri wa mwanya w’uburakari bukabije yigeze kugeramo.

Ku bijyanye n’urukundo, uyu mukinnyi yatangaje ko kuri ubu nta rukundo arimo, nyuma y’ibyo yanyuzemo mu mibanire ye.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!