Abba Marcus Mayanja, umuhungu w’umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda, Jose Chameleone, yarekuwe nyuma yo kumara iminsi itatu afunzwe na Polisi ya Edina muri Minnesota, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abba Marcus, ufite imyaka 20, yatawe muri yombi ku wa 14 Kanama 2026 akurikiranyweho icyaha cya domestic assault, ari cyo gukoresha cyangwa kugerageza gukoresha ihohoterwa mu muryango. Icyaha akurikiranyweho ni misdemeanor, kandi mu gihe yaba ahamwe na cyo ashobora guhanishwa igifungo kigera ku minsi 90 cyangwa ihazabu igera ku madolari 1,000, cyangwa byombi.
Amakimbirane n’umukunzi we
Ifatwa rya Abba Marcus ryabaye nyuma y’uko yari amaze gutangaza ko yatandukanye n’umukunzi we Angel, wari utwite. Mbere gato yo gutabwa muri yombi, Abba yari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umubano wabo warangiye, anashinja umukunzi we kumubabaza no kumushotora.
Ku rundi ruhande, Angel nawe yagiye avuga ko Abba yamukoreye ihohoterwa inshuro nyinshi mu gihe yari atwite. Yamaganye kandi abamusabaga kumubabarira, avuga ko ashaka ko ikibazo gikurikiranwa n’ubutabera. Icyakora, ibyo arega Abba ni ibirego bitaremezwa n’urukiko.
Aya makimbirane si aya mbere aba bombi bagiye bagaragariza rubanda. Mu mezi ashize, Angel yari yarigeze gushinja Abba kumukubita no kumuca inyuma, ariko Abba ahakana ibyo birego, avuga ko ibyo yavugwaga kuri we atari ukuri.
Yarekuwe ategereje gukomeza kuburanishwa
Nyuma y’iminsi itatu ari mu maboko y’inzego z’umutekano, Abba Marcus yarekuwe ku wa 17 Kanama 2026. Amakuru y’urukiko agaragaza ko azongera kwitaba urukiko ku wa 8 Ukwakira 2026, aho azakomeza gukurikiranwa ku cyaha akurikiranyweho.
Kugeza ubu, Abba Marcus ntarahamwa n’icyaha, bityo akomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rwaba rufashe icyemezo cya nyuma ku birego aregwa.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!