Tariki ya 17 Kanama 2022 ni umunsi wagiye mu mateka y’imyidagaduro Nyarwanda, ubwo abanyarwanda bakiraga inkuru z’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan ndetse n’umusobanuzi wa filime Nkusi Thomas uzwi nka Yanga. Bombi bitabye Imana kuri uwo munsi, nubwo buri umwe yari ari mu kindi gihugu.
Imyaka ine irashize umuhanzi Yvan Buravan, wari umwe mu bahanzi bakiri bato bari bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya (pancreatic cancer), ubwo yari ari mu Buhinde aho yari yajyanywe kwivurizayo.
Buravan, amazina ye nyakuri akaba Yvan Burabyo, yapfuye ku wa 17 Kanama 2022 afite imyaka 27. Yari amaze igihe arwaye, nyuma y’uko uburwayi bwe bukomeje gukomera, aza kujyanwa mu Buhinde ku wa 4 Kanama 2022 kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho. Leta y’u Rwanda yari yaragize uruhare mu kumufasha kubona ubuvuzi.
Urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi b’umuziki nyarwanda, kuko yari amaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo nka “Malaika”, ndetse yari afite umwihariko wo guhuza umuziki wa kijyambere n’umuco nyarwanda.
Buravan yari yaranabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda wegukanye Prix Découvertes RFI mu 2018, igihembo gihabwa abahanzi bafite impano idasanzwe muri Afurika. Nyuma y’urupfu rwe, RFI yongeye kumwibukaho mu kumuha icyubahiro nk’umuhanzi wari warasize umurage ukomeye mu muziki.
Ku rundi ruhande, uwo munsi kandi watangiye inkuru y’agahinda ku bakunzi b’Agasobanuye, ubwo Nkusi Thomas uzwi nka Yanga yitabaga Imana muri Afurika y’Epfo, aho yari amaze iminsi arwariye. Yanga yari azwi cyane mu gusobanura filime mu Kinyarwanda, umwuga yatangiye akiri umunyeshuri w’amashuri yisumbuye.
Amakuru y’icyo gihe agaragaza ko Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata 2022 ajyanye n’abana be gusura umubyeyi wabo wari uhakorera. Agezeyo yaje kurwara, araremba kugeza ubwo yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama 2022. Yari afite imyaka 40, asize umugore n’abana babiri.
Yanga yari yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere umwuga wo gusobanura filime mu Rwanda, cyane cyane mu bihe “Agasobanuye” yari ikunzwe cyane. Yatangaje ko yatangiye gusobanura filime akiri muto, abikuramo amafaranga ndetse binamufasha kumenyekana cyane.
Kuba Buravan na Yanga baritabye Imana ku itariki imwe, bombi bakiri mu myaka itari myinshi, byatumye tariki ya 17 Kanama 2022 iba umunsi w’umwihariko w’agahinda mu myidagaduro nyarwanda. Icyo gihe abayobozi, abahanzi, abasobanuzi ba filime n’abakunzi babo bose bifatanyije n’imiryango yabo mu kababaro.
Nyuma y’imyaka ine, amazina yabo aracyibukwa mu myidagaduro nyarwanda, cyane cyane kubera ibikorwa n’umurage basize mu muziki no mu gusobanura filime.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!